RFL
Kigali

Jules Sentore agiye gukorera igitaramo “Inganzo Yaratabaye” kuri Televiziyo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2020 9:00
0


Umuhanzi Jules Bonheur wamenyekanye mu muziki ku izina rya Jules Sentore, agiye gukorera igitaramo cye “Inganzo Yaratabaye” kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri.



Amakuru agera kuri INYARWANDA aravuga ko Jules Sentore azakora iki gitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26. 

Byari biteganyijwe ko ku wa 05 Nyakanga 2020, Jules Sentore akora igitaramo “Inganzo Yaratabaye” mu ihema rinini rya Camp Kigali, akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yari agiye gukora igitaramo nk’iki. Yatanze ibyishimo ibyishimo bisendereye ku nshuro ya mbere ubwo yagikoraga ku wa 05 Nyakanga 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Kuri uwo munsi ni nabwo Masamba Intore yamushyikirije inkoni ya Sentore Athanase amuragiza injyana gakondo y’umuryango.

Icyo gihe ako igitaramo yari ashyigikiwe Intore Masamba, Ingangare bo mu Bubiligi, Ibihame Cultural Troupe ndetse na Gakondo Group.

Muri muzika, Jules Sentore aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Agafoto” ndetse na “Urera” yakoranye na Yvan Ngenzi.

Jules Sentore amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’, 'Gakondo” n'izindi.

Mu 2013 yasohoye alubumu yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.

Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi.


Umuhanzi Jules Sentore agiye gukorera igitaramo cye "Inganzo Yaratabaye" kuri Televiziyo

Ni ku nshuro ya kabiri, Jules Sentore agiye gukora igitaramo "Inganzo Yaratabaye"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AGAFOTO" YA JULES SENTORE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND