RFL
Kigali

Deborah Humura yavuze impanuro yahawe na Se wamwigishije gitari, uko yibasiwe nyuma yo gukina muri filime n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2020 17:45
0


Umuhanzikazi Deborah Humura yatangaje ko yahawe impanuro zikomeye na Se wamenyekanye mu ndirimbo “Nkumbuye Iwacu” azakenyereraho mu rugendo rwe rw’umuziki yatangiye nk'umuhanzi wigenga.



Deborah aherutse gusohora amashusho y’indirimbo nshya yise “Amasoni” ishingiye ku nkuru mpamo y’ukuntu mu 2018 yakunze umusore bari baturanye akananirwa kubimubwira. 

Ni indirimbo yakoze mu rwego rwo kugira ngo abike urwibutso rw’urukundo yakunze uyu musore kugeza n’uyu munsi utazi ko yari akunzwe ku kigero cy’uko byavamo indirimbo.

Kutavuga icyari kimurimo byanashyigikiwe na Nyina wamubwiye ko nta mukobwa ujya ubwira umusore ko yamukunze.

Mu 2018 nibwo Deborah Humura yavuzwe mu itangazamakuru nk’umuhanzikazi w’impano idasanzwe akomora mu muryango w’abanyamuziki barimo n’aba-Producer.

Icyo gihe yasohoye indirimbo “Umunyenga” ariko ntiyongera kuvugwa ku mpamvu asobanura ko yabanje gusubira inyuma kugira ngo asimbuke neza nk’uko yabyifuzaga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yasohoye indirimbo “Kibe” hanyuma mu mpera za Kanama 2020 asohora amashusho y’indirimbo “Amasoni” akomeje kurebwa n’abatari bacye.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Deborah yavuze ko 2020 ariyo ntangiriro y’urugendo rw’umuziki we kuko ubu noneho azi icyo ashaka.

Yasobanuye ko yabanje kugisha inama abakuru, arushaho gukunda gitari kugira ngo azabone ibihangano by’umwimerere azaha abafana ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Ibi byose byanjirijwe no kuba ku myaka itanu y’amavuko Se yaramwigishije gitari, aho akuriye yifuza kusa ikivi cya Se ubu usigaye ari umuramyi mu Itorero asengeramo.    

Uyu mukobwa avuga ko abo bavukana bose bazi gucuranga gitari. Ngo yize gitari intoki ze zitaramenya gufata neza imijyana, ndetse ngo akumva atabishaka ku buryo yumvaga yaba ari kumwe n’abandi bana bikinira.

Deborah avuga ko yinjira mu muziki Se yamugiriye inama y’inzira azaca kandi amusaba kwihanganira ibigeragezo azahura nabyo kugira ngo azagera ku ntsinzi ye.

Se yamubwiye ko intangiriro ya buri kimwe irushya. Ati “Icya mbere yambwiye yansabye kutazigera ncika intege na rimwe mu buzima. Yarambwiye ati 'buri ntangiriro y’ikintu iragora…Benshi hari igihe batangira bagahita bacika intege bakabivamo. Yagiye ambwira ko iyo udacitse intege amaherezo y’inzira ni mu nzu.” 

REBA HANO IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI DEBORAH

">

Deborah witegura gusohora indi ndirimbo nshya, anavuga ko nawe yinjiye mu muziki kuko ari ubuzima kandi ukaba mwiza kubawuyobotse.

Ati “Icya mbere umuziki ni mwiza! Umuziki uraruhura kandi ikintu ufitemo impano ntaho wagihungira. Navutse ariyo mpano nsanga mu muryango wanjye. Nanjye binkukiramo kubikora ariko n’ubusanzwe nkunda umuziki.”

Se w’uyu mukobwa yitwa Moshi Samson, ni umwe mu bo hambere bagize izina rikomeye binyuze mu bihangano bizwi na benshi nko mu ndirimbo “Nkumbuye Iwacu”.

Deborah yavuze ko mbere y’uko yinjira mu rugendo rw’umuziki yabanje kugerageza impano yo gukina filime ndetse n’Ikinamico.

Avuga ko yabuze amahirwe yo gukina muri ‘Ni Nyampinga’ nyuma y’uko asabwe kurira bikanga.

Ngo ibizamini byose yari yabitsinze atsindwa n’uko atabashije kurira kandi ari byo byari bikenewe.

Uyu mukobwa kandi avuga ko yakinnye muri filime ‘City Maid’ mu bice bitandukanye ariko ngo yibasiwe na benshi imbona nkubone abandi baramwandikira.

Yavuze ko bamuhoraga ko akina agaragaza ko atishimiye Nikuze ufite abafana benshi muri iyi filime.

Ngo icyo gihe akina muri iyi filime nibwo yagize umubare munini w’abamwandikiye ku rukuta rwa Facebook, bamwe bamushima abandi bamugaragariza uburakari.

Deborah avuga ko inshuti ze za hafi yazisobanuriraga ko ibyo akina ntaho bihuriye n’ukuri, ariko ngo abandi baramwiyamaga bakamubuza guhutaza Nikuze.

Ati “Nakinaga ndakarira Nikuze cyane, murakarira cyane. Kuko twabaga turi gupfa umuhungu, nava gukina filime cyangwa hahita [Kuri Teviziyo Rwanda] nahita muri karitsiye bakantuka, ngo wowe uraza urakarira Nikuze [Akubita agatwenge]. Kuri Facebook bakantuka nkababwira nti 'Nikuze se ndamurakarira njyewe nziranyi nawe,".

Deborah Humura ni umuhanzikazi w’umunyarwanda uvuka mu muryango w’abana umunani akaba ari uwa Gatandatu. Yavukiye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.


Uyu muhanzikazi avuga ko ubu akunze umusore yabimubwira, ndetse ngo aritegura gusohora indirimbo nshya.

Umuhanzikazi Deborah Humura, ni umucuranzi wa Gitari dore ko yatangiye kuyiga afite imyaka itanu y'amavuko

Deborah Humura yavuze ko Se yamwigishije uko azitwara mu rugendo rw'umuziki yatangiye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AMASONI" YA DEBORAH HUMURA

AMAFOTO& VIDEO: Eric Ivan Murindabigwi-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND