RFL
Kigali

Mukura Victory Sports y’i Huye yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/07/2020 13:12
0


Komite nyobozi y’ikipe ya Mukura VS yemeje ko Gasana Jerome ariwe ugomba kwita ku buzima bwa buri munsi bw’ikipe, akayibera umuyobozi mukuru akazakorana n’itsinda ry’abandi bakozi basanzwe muri Komite y’iyi kipe yashegeshwe n’ubukungu muri uyu mwaka w’imikino.



Gasana Jerome, ni we muyobozi mukuru mushya w’ikipe ya Mukura VS, bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe.

Gasana Jérôme yari asanzwe ari muri Komisiyo Nkemurampaka muri Mukura Victory Sports guhera mu mwaka ushize.

Jérôme asanzwe amenyerewe mu burezi bw’u Rwanda, aho yabaye Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA).

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports buvuga ko bukomeje gushaka uburyo bwubaka ikipe buhereye mu gushaka ibisubizo bihamye bizayifasha kubaho neza.

Visi Perezida wa Mukura Victory Sports, Sakindi Eugène, yatangaje ko basanze Gasana Jérôme ari we ufite ubushobozi bwo gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe kuko uyu mwanya wari ngombwa cyane kugira ngo birinde ibibazo bya hato na hato bikunda kuzonga iyi kipe.

Uretse Rayon Sports yashyizeho umwanya nk’uyu mu mwaka ushize, ubundi ntusanzweho mu makipe yo mu Rwanda akenshi agira abitwa aba ‘Team-Manager’ cyangwa byose bikajya ku mutwe wa Komite Nyobozi.

Benshi mu bakinnyi bafashije Mukura Victory Sports gusoza ku mwanya wa kane mu mwaka ushize w’imikino bayisohotsemo, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe butanga icyizere ku bafana ko bugiye kubaka ikipe ikomeye kandi izahatanira ibikombe.

Jerome wari usanzwe muri Mukura VS yabaye umuyobozi wayo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND