RFL
Kigali

Augustin Alsina yatangaje abantu ubwo yavugaga ku mubano we na Jada Pinkett umugore wa Will Smith

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/07/2020 10:30
0


Augustin Alsina yatangaje abantu ubwo yabazwaga ku mubano we na Jada Pinkett umugore wa Will Smith umukinnyi w’icyamamare wa filime muri Hollywood. Yavuze ko Will Smith yahaye umugisha iby'uyu mubano n’umugore we.



Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na The Breakfast Club yavuze ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba afitanye umubano na Jada Pinkett. Yatangaje ko Jada Pinkett n’umugabo we Will Smith bafitanye umubano ufunguye (Open Relationship) aho buri wese aba afite uburenganzira bwo gukundana n’undi muntu ashatse.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yicaranye na Will Smith bakabiganiraho nyuma akamuka umugisha we. Umubano wa Alsina n’uyu mugore watangiye mu mwaka wa 2015 ubwo bahuzwaga n’umuhungu wa Jada Pinkett (Jaden Smith).

Mu magambo ye yagize ati:"Imyaka myinshi y’ubuzima bwanjye bwose nzaba ndi muri uru rukundo, kandi ndamukunda cyane bivuye ku mutima. Narugiyemo wese. Narugiyemo cyane ku buryo nahita mpfa aka kanya, menya ko haruwo nihaye wese……..Abantu aka kanya ntabwo bashobora kubyumva.”


Mu minsi ishize amakuru menshi yavugaga ko aba bombi baba bafitanye umubano

Alsina yakomeje abwira umunyamakuru ko gutandukana n’uyu mugore ari ibintu atapfa kwakira, aho yavuze ko gutandukana na Jada Pinkett byaba ari kimwe mu byazamugora mu buzima bwe. Uru rukundo rw'aba bombi rwatangiye kumenyekana cyane nyuma y’ibihuha byinshi byabavuzweho.

Ibimenyetso bigaragaza ko aba bombi baba bafitanye umubano byaje kugaragara mu mwaka wa 2019 mu ndirimbo ya Alsina yise “Nunya” aho muri iyi ndirimbo agagazazamo izina “Koren” iri rikaba rimwe mu mazina y’uyu mugore Jada Pinkett Smith.

Nyuma y'uko iyi ndirimbo ijya hanze Alsina ubwe nawe yaje gutangaza ko yavugaga kuri Jada Pinkett. Muri iki kiganiro baje guhamagara bamwe mu bantu ba hafi ya Jada Pinkett batangaza ko ibyo uyu musore avuga nta kuri kurimo.

Nubwo abantu ba hafi buyu mugore bavuze ko Atari ukuri, mu kiganiro uyu musore yavuze ko ibyo avuga nta kinyoma kirimo. Yagize ati:” Ndatekereza ko atari ngombwa ko abantu bamenya ibyo nkora, uwo ndyamana nawe, uwo ntereta, sibyo? Ku bijyanye n'ibi, hari abantu benshi batandeba ijisho ryiza (bandeba nabi)……gusa ndatekereza ko atari ngombwa ko abantu bose bamenya ukuri”.

 

Augustin Alsina avuga ko afitanye umubano na Jada Pinkett umugore wa Will Smith

Bamubajije ku muryango w’uyu mugore yavuze ko ari abantu akunda cyane kandi akaba abafata nk’umuryango we. Akomeza avuga ko nta kintu kibi yabavugaho ari abantu beza kuri we. Jada Pinkett yabanye na Will Smith kuva mu mwaka mwaka 1997 nyuma y'uko Will Smith atandukanye n’umugore we wa mbere Sheree Zampino mu mwaka 1995 bamaze kubyara umwana umwe. Will Smith na Jada Pinkett bafitanye abana babiri aribo Jaden Smith na Willow Smith.


Will Smith hamwe n’umuryango we

Src: standard.co.uk

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND