RFL
Kigali

Christopher N yahuje imbaraga na Prosper Nkomezi basohora indirimbo ihimbaza Imana “Uri Uwera”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2020 8:17
0


Umuhanzi Christopher Ndayishimiye yahuje imbaraga na Prosper Nkomezi basohora amashusho y’indirimbo nshya bise “Uri Uwera” bashima Imana ku bw’urukundo rwayo.



Iyi ndirimbo “Uri Uwera” ifite iminota 04 n’amasegonda 46’. N’iyo ndirimbo ya mbere Christopher Ndayishimiye ashyize ku rubuga rwe rwa Youtube itangiza urugendo rwe rw’umuziki. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Christopher N yavuze ko ibiganiro yagiranye na Prosper Nkomezi uri mu baramyi bakomeye ari byo byashibutsemo gukorana indirimbo ihimbaza Imana.

Yavuze ko bahisemo kuririmba kuri iyi ngingo kugira ngo bafashe abantu gushima Imana kurusha uko bahora bayitura ibibazo gusa.

Uyu muhanzi yavuze ko afite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana no kuyiramya abwira abantu ineza y’Imana ku Isi yose.

Christopher afite gahunda yo kwagura umuziki nk’umuramyi wigenda ibihangano bye bikagera kure, ndetse ngo ari gutegura kuzakora Album mu minsi iri imbere.

Uyu musore yavutse mu 1991 avuka mu muryango w’abana bane akaba afite ababyeyi bombi.

Urugendo rw’umuziki we rwatangiye akiri muto, aho yakuze akunda abahanzi b’abaramyi barimo Appolinar byatumye yitoza indirimbo ze ndetse acurangira ‘Sunday School’.

Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Avuga ko akiri muto yakuze akunda kuririmba ariko ko atatekerezaga ko azabigira umwuga.

Uyu musore uzi gucuranga piano ndetse na gitari, inyota yo gukora umuziki nk’umwuga yatangiye ku myaka 18 y’amavuko.

Christopher wakuriye muri Worship Team ya Vivant, avuga ko yahimye indirimbo ya mbere nyuma y’uko yinjiye mu kibazo akabura igisubizo, Imana ikamucira inzira. 

Yavuze ko uyu munsi iyo yumvise iyi ndirimbo bimutera gukunda Imana cyane kuko imwibutsa ko yamukuye mu kibazo, ndetse ngo benshi bayumva bamubwira ko ibagarurira icyizere.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Bruce n’aho amashusho yakozwe na Fleury Legend. Amashusho yafatiwe muri Light Church i Kabuga.

Christopher Ndayishimiye [Christopher N] yatangije urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga


Christopher N yahuje imbaraga na Prosper Nkomezi bakorana indirimbo "Uri Uwera" yo gushima Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "URI UWERA" YA CHISTOPHER N NA PROSPER NKOMEZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND