RFL
Kigali

GSB, amaraso mashya muri muzika yasohoye indirimbo nshya yise “Akarwa” yibutsa abantu kudasuzugurana-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/07/2020 9:51
0


Impano zigenda zigaragara uko bwije n'uko bukeye, ubu haje amaraso mashya mu njyana ya Hip Hop Nyarwanda. Umuhanzi GSB arimo kwerekana impano ye y’ubuhanga mu kuririmba no kwandika ibihangano bye mu buryo bushimisha benshi.



Iraguha Lando Fils (GSB) wamaze gusohora indirimbo ye nshya yise “Akarwa”, aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko aje muri muzika atari nk’abandi bahanzi bakora Hip Hop baza bagahita bacika intege no kuburirwa irengero, ahamya ko we azakorana imbaraga  akoresha ubuhanga mu bihangano nk’ibizamuha imbaraga mu guteza imbere indirimbo ze.


GSB, ukorera muzika ye mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko amaze gukora indirimbo zigera kuri 5 kuva yatangira kuririmba mu mwaka wa 2017. Avuga ko yakabaye afite ibihangano byinshi kugeza ubu ariko ashimangira ko ubu ari cyo gihe cyo gukorana imbaraga agaha abakunzi ba Hip Hop ibyo bifuza bikubiyemo ubutumwa bwiza.


GSB yabajijwe ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya yise “Akarwa”, asubiza agira ati “Akarwa rero nayikoze ngamije kwibutsa abantu kudasuzugurana yaba umukire cyangwa umukene kuko nta muntu uhitamo kubaho nabi abishaka kandi ko igihe cyose ukiri muzima ufite ubwonko bukora neza ko umukene nawe yahinduka umukire cyane ko Isi ari gatebe gatoki”.


KANDA HANO WUMVE 'AKARWA' INDIRIMBO NSHYA YA GSB







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND