Impano zigenda zigaragara uko bwije n'uko bukeye, ubu haje amaraso mashya mu njyana ya Hip Hop Nyarwanda. Umuhanzi GSB arimo kwerekana impano ye y’ubuhanga mu kuririmba no kwandika ibihangano bye mu buryo bushimisha benshi.
Iraguha Lando Fils (GSB) wamaze gusohora indirimbo ye nshya yise “Akarwa”, aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko aje muri muzika atari nk’abandi bahanzi
bakora Hip Hop baza bagahita bacika intege no kuburirwa irengero, ahamya ko we
azakorana imbaraga akoresha
ubuhanga mu bihangano nk’ibizamuha imbaraga mu guteza imbere indirimbo ze.
GSB, ukorera muzika ye mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko amaze gukora indirimbo zigera kuri 5 kuva yatangira kuririmba mu mwaka wa 2017. Avuga ko yakabaye afite ibihangano byinshi kugeza ubu ariko ashimangira ko ubu ari cyo gihe cyo gukorana imbaraga agaha abakunzi ba Hip Hop ibyo bifuza bikubiyemo ubutumwa bwiza.
GSB yabajijwe ubutumwa buri mu
ndirimbo ye nshya yise “Akarwa”, asubiza agira ati “Akarwa rero nayikoze
ngamije kwibutsa abantu kudasuzugurana yaba umukire cyangwa umukene kuko nta muntu uhitamo kubaho nabi
abishaka kandi ko igihe cyose ukiri muzima ufite ubwonko bukora neza ko umukene
nawe yahinduka umukire cyane ko Isi ari gatebe gatoki”.
TANGA IGITECYEREZO