RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije Kwizera Olivier na Issa Bigirimana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/07/2020 19:44
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2020, Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi babiri bahoze bakinira ikipe ya APR FC barimo umunyezamu Kwizera Olivier na rutahizamu Issa Bigirimana.



Issa Bigirimana yakinnye imyaka itanu muri APR FC mbere yo kuyivamo yerekeza muri Yanga ntiyahirwa ni ko kugaruka mu Rwanda muri Police FC yakiniraga kuri ubu.

Kwizera Olivier wakiniraga Gasogi United nyuma yo kuva muri Free State stars yo muri afurika y’Epfo, biravugwa ko yahawe miliyoni 7 Frws kugira ngo asinye mwaka umwe gusa uku gusinya gushobora gukurikirwa n’urubanza kuko umuyobozi wa Gasogi United yakiniraga KNC yavuze ko yabasinyiye imbanzirizamasezerano y’amasezerano mashya ndetse akanahabwa miliyoni y’amanyarwanda.

KNC yagize ati “ikibazo cya Kwizera nacyumvise muri Media nanatangazwa no kumva nyiri ubwite abivuga. Olivier dufitanye amasezerano dore ko nyuma y’uko ibyo kujya muri Congo byanze twaricaranye yemera ko twakongera amasezerano ndetse anatwaka “avance”. Twarabikoze nubwo twari mu bihe bigoye bya Covid. Ntabwo twigeze tuguriza Olivier biragaragara mu masezerano no mu majwi birahari”.

Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, avuga ko nta masezerano afitanye n’iyi kipe izamutse vuba mu cyiciro cya mbere mu gihe yo ivuga ko bumvikanye kongererwa amasezerano kandi ko na we abizi ndetse bakaba bari babaye bamuhaye miliyoniy’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bakinnyi bakaba baje basanga abandi iyi kipe yasinyishije barimo Umunya-Togo Alex Harlley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC, Arsène Nihoreho wavuye muri Olympic Star yo mu Burundi.

 

Issa Bigirimana wakiniye APR FC yerekeje muri Rayon sports avuye muri Police FC

Olivier Kwizera wakiniraga Gasogi yerekeje muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND