RFL
Kigali

Menya impamvu ushobora kwibagirwa inzozi warose mbere y’uko ubyuka

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:2/07/2020 9:36
0


Ubusanzwe inzozi ni kimwe mu bikoresho by’itumanaho Imana ikoresha ku muntu runaka. Si yo gusa kuko no mu bindi by’ibanze unyuramo inzozi ziza mu nzira zikomeye zinyuramo ubutumwa bukugenewe mu bihe runaka.



Inzozi zishobora kuba ikimenyetso cy’ibiri kukubaho cyangwa ibyabaye mu buzima busanzwe, zikunze kwigaragaza mu buryo butandukanye kandi busobanutse. Inzozi ni indorerwamo z’ibiri kuba, zishobora kuba ziburira cyangwa zigatanga inama z’ubwirinzi. Inzozi rero burya zikomoka ahantu hatatu hatandukanye ariho: Ku Mana, ku muntu ubwe no ku myuka mibi.

Akenshi iyo ukunze kwibagirwa inzozi warose, biba ari umutego w’umwanzi ugamije kukugira injiji ngo utamenya ibiri kukubaho mu buzima bw’umwuka. Ubusanzwe ubuzima bw’umwuka cyangwa bwa roho ni bwo bugenzura ibiba ku muntu w’inyuma.

Hari abantu uzasanga imyuka mibi yibye roho yabo ikarara iyikoresha igira ibyo iganira nabo nyuma bakaza kugaruka batibuka n’ibyabaye (bibagiwe izo nzozi). Iki gihe ni umwanzi uba wibye inzozi zawe kugira ngo utamenya ibiri kujya mbere. Urugero hari ubuhamya bugaragara muri iyi nk’uru bw’umuntu wahoraga arota asambana n’umukobwa rimwe akabona arigaragaza nk’uwo baziranye ubundi akaba ntamuzi. 

Ngo byabaga akenshi iyo yabaga afite ikizamini cy’akazi, ari buhure n’umuntu baganira ibimufitiye akamaro. Icyo gihe byose ngo byamucaga mu myanya y’intoki kugeza n’ubwo umukobwa wese yateretaga batamaranaga amezi arenze abiri.

Igihe kimwe ngo yaje kongera kurota izi nzozi asanga ni umugore ukuze cyane wo mu muryango wabo yahoraga asambana nawe ariko kuri iyi nshuro yamuhakaniye batarabikora muri izo nzozi ari nabwo yaje gutandukana n’iyo nyatsi yamuhoragaho.

Inzozi zikunze kwibwa n’imyuka mibi kuko akenshi itaba yishimiye ko umenya ibyo byiza bikugenewe byaturutse mu kimeze nk’iyerekwa ahubwo ikishimira ko wakwigaragura muri zimwe zigaruka kubyo uba wiriwe wihiringamo. Igihe rero urose inzozi izo arizo zose hari uko uba ugomba kwitwara mbere y’uko umwanzi azikwiba.

Niba urose inzozi ni ukuvuga ko hari ikintu uba weretswe gishobora kubaho n’ubwo abenshi batabisobanukirwa. Bisobanuye ko akenshi utarota ibyiza gusa aribyo bikubaho, ahubwo unarota ibibi,N hita ubyuka ubanze uzitekerezeho, wibuke uko zari zimeze kose, usesengure icyo ubasha kumva muri zo hanyuma ako kanya uhite usenga usaba Imana kugira ngo irinde ibyo uzibwiwemo cyangwa ibikureho.

Uretse kuba buri wese agira uko abyumva, ubusanzwe buriya inzozi nyinshi zisa n’ubuhanuzi bityo kuzibagirwa nabyo ntibiza gutyo gusa. Igihe urose inzozi zose ukumva ntaho zihuriye n’ibyo wabonye, watekereje cyangwa wakoze jya wihutira kuzisesengura neza hanyuma niba wemera Imana usenge uyisabe uburinzi runaka ushingiye kuri izo nzozi.

Src:Opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND