RFL
Kigali

Umuziki wa Gospel wungutse umunyempano mushya Tay Allan wasohoye indirimbo ye ya mbere 'Yaciye inzira' - YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/07/2020 16:23
0


Umuhanzi w'umunyempano Tay Allan usengera muri ERC Kicukiro ariko akaba atuye ku Kimironko mu mujyi wa Kigali, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Yaciye inzira' ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure. Ni indirimbo yatunganyijwe na Producer Justin Haragakiza uri mu bagezweho muri iyi minsi mu gutunganya indirimbo za Gospel.



Tay Allan yabwiye INYARWANDA ko yatangiye umuziki mu 2017 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye ari nabwo yari agikizwa. Yunzemo ati "Gusa sinabikoraga nk'ubu kuko ubu ni bwo natangiye kubikora by'ukuri mu mwaka ushize mu Ukuboza ni bwo nari ntangiye gukorana na Management yanjye". Kuri ubu afite indirimbo imwe iri hanze yitwa 'Yaciye inzira', gusa avuga ko vuba cyane azasohora n'izindi.

Avuga kuri iyi ndirimbo ye yashyize hanze, yagize ati "Ni indirimbo yitwa 'Yaciye inzira' ikaba ihumuriza abantu bose bafite amasezerano ariko babona ko yatinze cyangwa kuyategereza bikabananira bitewe n'uko bataye ibyiringiro, ibabwira ko amasezerano y'Imana atinda ariko agasohora bityo ntibakwiriye kwiheba". Ni indirimbo imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 30 kuri Youtube, ikaba yumvikanamo ubuhanga buhanitse bw'uyu muhanzi mushya mu muziki wa Gospel.


Tay Allan umunyempano mu muziki wa Gospel ukwiriye guhangwa ijisho

Tay Allan yavuze ko impamvu iyi ndirimbo ar iyo yahereyeho akora ari uko ifire ubutumwa bukenewe cyane.  Ni indirimbo yakoreye muri Flex music studio ikorwamo na Justin Pro ubitse iwe mu rugo igikombe cya Groove Award Rwanda yahawe nk'umu Producer mwiza utunganya indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Tay Allan yasoje agira ati "Ndimo ndategura umuzingo wanjye wa mbere uzaba uriho indirimbo nyinshi kandi nziza peeee".

UMVA HANO 'YACIYE INZIRA' INDIRIMBO YA MBERE YA TAY ALLAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND