RFL
Kigali

"Ntimukagereranye urujanga na Barene" – KNC asubiza umuvugizi wa Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/07/2020 9:39
0


Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Bwana Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yabwiye amagambo akakaye umuvugizi wa Rayon Sports amusubiza kubyo yari yatangaje, aho yagereranyije abakinnyi Rayon Sports iri kugura n’injanga mu gihe Gasogi iri kugura za Barene, anemeza ko Rayon Sports ari rumoroke yacitse amapine, Gasogi ikaba igare rigenda.



Ubundi Urujanga ni ubwoko bw’agafi gato kaba mu mazi, mu gihe Barene ari ubwoko bw’igifi kinini kiba mu mazi gitungwa n’udufi duto turimo n’injanga.

Aya magambo afite ubukana KNC yayavuze nyuma y’ibyo umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yari yatangarije kuri Radio Rwanda ko kugereranya Gasogi na Rayon Sports ari ukwibeshya cyane kuko aya makipe atari ku rwego rumwe, agereranya Gasogi n’igare mu gihe Rayon sports ari nka Rumoroke.

KNC uzwiho kutajya aripfana byumwihariko kudaha agahenge abavuga kuri Gasogi United abereye umuyobozi, yasubije umuvugizi wa Rayon Sports muri aya magambo:

"Abantu bazajya baheranwa n’amateka bahume amaso abafana bababuze kureba ejo hazaza, ejo numvise uwavuze ngo Gasogi ni nk’igare, nta kibazo ni igare rigenda, iyo Rayon Sports yagereranyije na Rumoroke, mbona imeze nka rumoroke yacitse amapine itagize ikintu na kimwe ihagazeho".

Ku bijyane na rutahizamu Bola Lobota uherutse gusinyira Gasogi United, Jean Paul Nkurunziza yavuze ko iyo aza kuba yarifujwe na Rayon Sports Atari kwerekeza muri Gasogi United.

KNC yavuze ko Rayon Sports nta bushobozi ifite bwo gutwara umukinnyi Gasogi United, anemeza ko utagereranya Bola Lobota na rutahizamu Nihoreho Arsene wavuye muri Olympic Star uherutse gusinyira rayon Sports, kuko ari nko kugereranya Urujanga na Barene.

Yagize ati" Rayon Sports ntiyari kubona ubushobozi bwo kugura zahabu yitwa Bola Lobota, nta n’umukinnyi mu mateka Rayon Sports yagize umeze nka Lobota, abagereranya Lobota na arsene ni nko kugereranya urujanga na Barene".

KNC yavuze ko Rayon Sports ari Rumoroke yacitse amapine nta kintu ihagazeho

KNC asanga kugereranya Lobota yaguze na Arsene Rayon Sports yaguze ari nko kugereranya urujanga na Barene





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND