Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida w'u Burundi uherutse kurahirira izi nshingano yakiriye indahiro y’abagize Guverinoma ye igizwe n’abaminisitiri 15 bayobowe na Alain-Guillaume Bunyoni. N’ubwo iyi Guverinoma irimo abaminisiteri babiri bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Amerika, abenshi barayibonama icyizere.
Evariste
Ndayishimiye w’imyaka 52, mu kwezi gushize yatsinze amatora yo kuyobora igihigu
cy’u Burundi. Kuri uyu mwanya wa Perezida ari ho magingo aya, yawusimbuyeho
nyakwigendera Pierre Nkurunziza babarizwaga no mu ishyaka rimwe rya CNDD-FDD (Le Conseil National pour la Défense
de la Démocratie-Forces de Défense de la Démocratie).
Amazina
y’abagize Guverinoma yatangajwe ku cyumweru, kuwa 28 Kamena 2020. Aya mazina yaje
kugaragaramo babiri bafatiwe ibihano mpuzamahanga ku byaha baryozwa n’Amerika n’Umuryango
w’Ubumwe bw’Uburayi. Mu byaha baregwa n’ibi
bihugu byo mu burengerazuba bw’isi harimo guhohotera abakoraga imyigaragambyo
mu gihe cy’imvururu za poritiki zaranze iki gihugu mu mwaka wa 2015 ubwo
ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Nkurunziza ryaburizwagamo.
Abo
baminisiteri bafatiwe ibihano ni nyakubahwa Allain-Guillaume Bunyoni warahiriye
kuba Minisiteri w’intebe na Gervais Ndirakobuca. Nyamara ntitwarenza amaso ko
iyi Guverinoma ifitemo imyanya 30% yahariwe abagore. N’ubwo iyi Guverinoma
abenshi cyane abo mu batavuga rumwe na leta batayiyumvamo, ku rundi ruhande
abandi barayibonamo icyizere n’imbaraga nshya mu kubaka iki gihugu.
Nyuma
yo kwakira indahiro z’abagize Guverinoma, Perezida Evariste Ndayishimiye
yaboneyeho no gutangaza ko icyorezo cya COVID19 ari umwanzi wa mbere w’iki
gihugu. Aboneraho no gushishikariza abagaragaweho ibimenyetso kwivuza dore ko
ibikorwa byo kuvura iyi ndwara bikorwa ku buntu.
TANGA IGITECYEREZO