RFL
Kigali

Umuraperi w’Umunyarwanda uba mu Bushinwa, Black B yashyize hanze Indirimbo yise “Sconto” ivuga ku rukundo-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/07/2020 10:36
0


Umuraperi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’u Bushinwa, Nigena Prince (Black B) akomeje kwerekana impano yo kubiririmba aho ubu yamaze gusohora indirimbo nshya yise ‘Sconto’ yiganjemo amagambo y’urukundo.



Black B yakoze iyi ndirimbo ayifatanije n’abandi bahazi barimo G-Chris na Generous44. Black B aganira na INYARWANDA, yavuze ko nubwo aba mu Bushinwa ku mpamvu z'amasomo atabura kubifatanya n’impano ye yo kuririmba mu gihe abyiyumvamo kandi ntibyakoma mu nkokora amasomo ye cyane ko iyi minsi agomba kuyibyaza umusaruro kuko amashuri asa n’ayahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Black B ukora injyana ya Hip Hop avuga ko nyuma y’indirimbo ze zisaga 5 yamaze gusohora indi yise ‘Sconto”. Iyi ndirimbo ayisohoye nyuma y’indirimbo yaherukaga gusohora yitwa “Iyo Byanze”. Uyu muraperi ubusanzwe abarizwa mu itsinda ryitwa “Falcon Wings” rigizwe n’abahanzi 2, ari bo Black B na G Chris. 

Nyuma yo kwinjira muri muzika mu 2019, amaze kugira indirimbo 5 harimo n’izo afatanije n’abandi bahanzi. Mu ndirimbo afite harimo; IYO BYANZE (yakoranye n’abahanzi batandukanye nka ,G Chris, Amp; De lou), CHASE YOUR DREAMS yakoranye n’abahanzi batandukanye nanone harimo G Chris, Amp na Khalifan, STEP UP,NEVER BE THE SAME,n’iyi shya SCONTO n’izindi ateganya gushyira hanze mu minsi izaza.

KANDA HANO WUMVE SCONTO YA BLACK B







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND