RFL
Kigali

Umuvugizi wa Rayon Sports yagereranyije Gasogi United ya KNC n’igare

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/06/2020 17:45
0


Jean Paul Nkurunziza uvugira ikipe ya Rayon Sports FC, ahamya ko ikipe ya Gasogi United itari ku rwego rwo guhanganira umukinnyi na Rayon Sports, anavuga ko kandi Gasogi United imeze nk’igare mu gihe Rayon Sports ari nk’ikamyo ya rukururana, ibintu bitajya bigereranywa.



Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports FC, Jean Paul Nkurunziza, yahamije ko nubwo Bola Lobota yerekeje muri Gasogi United, bidasobanuye ko ari imbaraga z’iyi kipe, kuko avuga ko umukinnyi Rayon yifuje atajya muri Gasogi United ndetse niho yahereye atanga urugero rw’igare n’ikamyo.

Yagize ati "Rayon Sports ntiyashaka umukinnyi wo muri Gasogi United ngo imubure cyangwa ngo inatekereze kabiri.Gasogi United ni ikipe y’umupira w’amaguru tunubaha ariko njya mbona bashaka kuyigereranya na Rayon Sports.

Urabona rukururana, umunyonzi akayifataho akayigenda inyuma. Gasogi nyifata nk’igare,Rayon Sports ni rukururana. Sinumva ko turi ku rwego rumwe dukeneye umukinnyi wayo twahita tumutwara.Turamutse twifuje umukinnyi wa Gasogi,kumutwara nibyo bintu byaba byoroshye mu Rwanda mu mupira w’amaguru.Ntabwo rwose twanajijinganya".

Agaruka k’umunyezamu Kwizera Olivier, Nkurunziza yavuze ko ari umunyezamu mwiza ariko abashinzwe kugura abakinnyi muri Rayon Sports bataravuga ko bamukeneye ndetse ngo nibabivuga bazarara bamusinyishije.

Amakuru avuga ko Kwizera yarangije kwemeranywa na Rayon ko azayikinira mu mwaka utaha ariko hakiri imbogamizi y’amafaranga yagurijwe na Perezida wa Gasogi United.Rayon Sports yemeye kumugura Miliyoni 7 Frw.

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu ukomoka mu Burundi witwa Nihoreho Arsène wabaye uwa gatatu mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi uyu mwaka.

Nkurunziza yavuze ko ngo abafana ba Rayon Sports bari kubona imirabyo batabona inkuba kuko ngo abakinnyi bamaze gusinyisha badahambaye nk’abo bari kuvugana nabo biteguye gusinyisha mu minsi iri imbere.

Jean Paul asanga Gasogi United itahanganira umukinnyi na Rayon Sports kuko zitari ku rwego rumwe

Gasogi United ikomeje kwiyubaka isha igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda umwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND