RFL
Kigali

Abamaze kwicwa na Covid-19 barenze igice cya Miliyoni ! Amakuru yandi avugwa kuri iki cyorezo ku Isi

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:29/06/2020 10:58
0


Kimwe cya kane cy’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Covid-19 babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe ku Isi hose hamaze gupfa abarenga ibihumbi 500. Mu mibare yihariye, byemezwa ko byibuza umuntu umwe apfa muri buri masengonda 18 azize covid-19.



Muri Afurika y’Epfo hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abanduye covid-19. Nyuma y’ibyumweru iki gihugu gikomoreye bimwe mu bikorwa muri gahunda yo koroshya ingamba zo kurwanya covid-19, inzego z’ Ubuzima ziremeza ko byabaye intandaro y’ ubwiyongere bw’ abandura iki cyorezo.

Imibare yerekana ko Afurika y’Epfo ifite abanduye 138,134, ndetse na 2,456 bakaba barapfuye. Ni imibare iki gihugu kihariye ku mugabane wose. Associated Press, ikaba yerekana ko Afurika y’Epfo yihariye kimwe cya gatatu (1⁄ 3) cy’ abamaze kugaragaraho ubwandu muri Afurika yose.

Minisitiri w’ Ubuzima muri Afurika y’Epfo, Zwelini Mkhize, avuga ko ubwandu bushobora kuziyongera mu mezi ya Nyakanga na Kanama. Yongeraho kandi ko buzasakara mu gihugu cyose, ariko ngo cyane mu bice by’ imijyi—biteye imbere—kuko ariho ngo abantu benshi basubiye mu mirimo vuba.

Australia habonetse imibare iri hejuru y’ abanduye mu munsi umwe, ibintu byaherukaga muri Mata. Kuri uyu wa Mbere, Australia habonetse imibare y’ abanduye myinshi mu munsi umwe ibintu bivugwa ko byaherukaga kubaho muri Mata. Bikaba byanateje impungenge z’uko haba hagiye kubaho igice cya kabiri.

Mu masaha 24 (umunsi), inzego z’ Ubuzima zatangaje ko kuri uyu wambere habonetse abarwayi 75 babonetse mu gace ka Victoria. Ikinyamakuru Reuters kigaragaza ko imibare nk’ iyi yaherukaga muri Mata, tariki 11. Bikaba bigaragazwa ko nta wundi mujyi muri Australia urabonekamo ubwandu.

Victoria yatangiye koroshya ingamba zo kurwanya covid-19 kuva muri Gicurasi, hagamijwe kugarura Ubuzima busanzwe, ubu urwego rw’ ubuzima muri aka gace ruhagarariwe na Bwana Brett Sutton, rwabwiye itangazamakuru ko kugarura gahunda ya guma murugo (lockdown) biri ngombwa.

Ni mugihe Minisitiri w’ Ubuzima muri Victoria, Jenny Mikakos, yatangaje ko 37% y’ abanduye uyu munsi bari mu kigero cy’ imyaka ya 20 na 30. Mu mezi abairi ashize, nibwo mu gihugu cy’ u Burusiya haboneka abanduye bari ku kigero cyo hasi Mu gihe bimwe mu bihugu bitangaza abanduye batari hejuru ya 50, hari ibindi bitangaza imibare y’ abanduye ibarirwa mu bihumbi.

Kuri uyu wa mbere, u Burusiya bwemeje imibare y’ abanduye bashya mu masaha 24 gusa ingana na 6,719. Imibare yo ku kigero cyo hasi nk’ iyi mu Burusiya yaherukaga mu matariki ya 29, Mata.

Iyi mibare mishya, yatumye igiteranyo cy’ abanduye mu gihugu cyose iba 641,156. Uretse abanduye, hanatangajwe ko 93 nabo bitabye Imana muri ayo masaha 24, bigatuma imibare rusange y’ abamaze gupfa iba 9,166.

Ibihugu birusha u Burusiya imibare iri hejuru y’ abandura, ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Brazil gusa. Iminsi mikeya irashize imibare y’ abanduye mu isi igeze kuri miliyoni 10—ubu zimaze kurengaho abarenga ibihumbi 200.

Ubu, n’ imibare y’ abamaze guhitanwa n’ icyorezo cya covid-19 imaze kurenga igice cya miliyoni. Ubwo, ni 500,000—gusa nabo barenzeho 4,613. Imibare yakozwe n’ ikinyamakuru Reuters, yerekana ko abantu barenga 4,700 bapfa buri masaha 24 bazize icyorezo cya covid-19. 

Ubwo, abantu 196 nibo bapfa buri isaha, ndetse ubwo umuntu umwe akaba apfa muri buri masegonda 18. Bigaragara ko kimwe cya kane (¼) cy’ abamaze gupfa kihariwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Src: Reuters, The Washington Post, Aljazeera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND