RFL
Kigali

Ese inama yahuje perezida Putin na Macron hari icyo ihindura ku bibera muri Libya?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:29/06/2020 7:09
0


Kuri iki cyumweru ni bwo perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron n'uw' u Burisiya bagiranye inama hakoreshejwe uburyo bw'iyakure. Mu byo baganiriye harimo n'umutekano mu karere k'inyanja ya Mediterane. Iyi nama hari icyo izaguhindura ku bibera muri Libya?



Magingo aya intambara ihuje inyeshyamba ziyobowe na marshal Haftar na guverinoma iriho irakomeje. N'ubwo iyi ntambara ikomeje ingabo za Haftar zirakomeza kugenda zigaragaza intege nke. Nyamara n'ubwo ku miringo y'urugamba akubitwa inshuro muri iyi minsi, Haftar ashyigikiwe n'ibihugu byinshi harimo: Misiri, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu n' u Burusiya. Ku rundi ruhande, Leta yemewe n'Umuryango w'Abibumbye ishyigikiwe na Turkey ku buryo bweruye. Nyamara abashyigikiye Haftar bo babikora ku buryo buteruye. 


Ese iyi nama hari icyo yaba igiye guhindura mu bijyanye no gufasha Haftar? Cyangwa ni ugushakira umuti iki kibazo abarebwa n'iyi ntambara bakicazwa na none ku meza y'ibiganiro doreko aya banje atagiye yubahirizwa. 


Iyi nama na none ije nyuma y'aho perezida Macron yari yagaragaje ko adashyigikiye uburyo perezida wa Turkey, Recep T. Erdogan arikwijandika mu bibazo byo muri Libya. Akomeza agaragaza kandi ko ibyo byagereranywa no gukina mu bikomeye. Ibi Macron yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru igihe yasurwaga na mugenzi we wa Tunisia, Kais Saed, mu cyumweru gishize. 

Mu Gushyingo umwaka ushize Turkey na Libya byagiranye amasezerano ashingiye ku mipaka yo mu mazi. Kuri ayo masezerana harimo indi ngingo y'ingenzi yemereraga ingabo za Turkey kuza gutera ingabo mu bitugu guverinoma iyobowe Fayez al-Sarraj. 


Ayo masezerano yashyizwe mu bikorwa. Itsinzi magingo aya iririmbwa mu mihanda ya Tripoli leta ya  Sarraj irayikesha ingabo za Turkey doreko zamaze kwirukana inyeshyamba za marshal Khalifa Haftar. Nyamara uko bigaragara hari abatabyishimiye. Minisiteri w'ububanyi n'amahanga yasabye ko Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi watangira kwiga ku bihano byahabwa Turkey kubera uruhare rwayo muri Libya ndetse n'ukuntu itoroheye abaturanyi nk' u Bugereki. 


Mevlut Cavusoglu, minisiteri w'ububanyi n'amahanga wa Turkey mu kiganiro yagiriye kuri radio, yatangaje ko u Bufaransa buri gushakira ikibazo aho kitari kandi ko ibyemezo bushaka gufata butatekerejweho neza. Twitege iki kuri iyi nama yahuje aba bakuru b'ibihugu by'u Burusiya n'u Bufaransa? 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND