RFL
Kigali

Savio Major na Orchestre Amani bashyize hanze indirimbo nshya bise “Ndagukunda”-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:29/06/2020 11:54
0


Umuhanzi w’umuhanga mu gucuranga umuziki wa Live, Savio Major afatanije n’itsinda abarizwamo rimucurangira rya Orchestre Amani bashyize hanze indirimbo nshya bise “Ndagukunda” ikubiyemo amagambo meza y’urukundo wabwira umukunzi wawe.



Uyu muhanzi wakoraga umuziki ku giti cye nyuma akaza kwihuza n’abandi bacuranzi ba Gitari bagera kuri 4, bagakora Orchestre Amani, aganira na INYARWANDA, yatangaje urugendo rwe muri muzika nyarwanda nk’umucuranzi wiyumvamo impano ya Gitari.

Ubusanzwe yitwa Iraguha Savio amazina akoresha mu muziki ni Savio Major. Yatangiriye umuziki mu mujyi wa Nyagatare i Burasirazuba ahagana mu 2013 akaba ari bwo yagiye muri studio bwa mbere akora indirimbo yavugiraga abana bo mu muhanda bazwi nka Mayibobo, indirimbo ayita “Agahinda”. Nyuma nabwo yaje gukora izindi ndirimbo nka; Ururabo, Reggae Yanjye, Yaransekeraga, Impore Rwanda ivuga ku mateka y’Igihugu. 


Uyu uhanzi wo muri Orchestre Amani izwi cyane muri Nyagatare na Musanze, ariko ishaka kumenyekana mu Rwanda hose, avuga ko nyuma yo kubona ko yatangiye umuziki kandi atazi kimwe mu bicurangisho by'umuziki ari imbogamizi mu kuba yakora umuziki ufite uburyohe kurushaho, ari bwo yatangiye kwiga guitar ahagana mu 2017. Nyuma yaje kwihuza n’abandi bari basanzwe bacuranga bakora Orchestre Amani.

Orchestre Amani igizwe na (Savio Major, Bahati Norbert,(500solo) Bamporiki Jean Paul (Accompagnateur), Sebuhoro Jean Paul (Basiste)), bakoze indirimbo ya ya mbere yitwa “Ukutamenya” icuranze mu buryo bwa live.

Iyi ndirimbo ni yo yanatumye bamenyekana ku ma Radio y’i Kigali. Bakomeje gukorana ingufu bakomereza ku ndirimbo nka; 'Umugisha', 'Ibuye ry’Agaciro', 'Ndagukunda', ubu bakaba bitegura gushyira hanze indi hanze bise 'Generation Whatsapp' nk’uko Savio Major yabitangarije itangazamakuru.

Savio ufite indirimbo hafi 6 ku giti cye, yabajijwe kandi impamvu yahisemo gukora umuziki uri mu buryo bwa Live, asubiza agira ati “Impamvu nahisemo umuziki wa Live, ni wo muziki nyamuziki wumvikana mbese navuga ko ari cyo gisobanuro cy'umuziki".

Naho ku ruhande rw’uko abona umuziki Nyarwanda n'iterambere ryawo, yagize ati “Ntekereza ko uyu muziki bita uw'ubu abenshi bawukora kubera impano gusa nta bumenyi rusange ku muziki bafite nko gucuranga ariko ubwo amashuri yigisha umuziki yaje muzika iratera imbere vuba cyene”.

KANDA HANO WUMVE NDAGUKUNDA YA ORCHESTRE AMANI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND