RFL
Kigali

Za nzige zayogoje Afurika zageze mu Buhinde abaturage basabwa kuvuza Ingoma mu kuzirukana

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:29/06/2020 15:55
0


Ku Isi usanga hatera ibyorezo bitandukanye, haba ibyibasira ubuzima bwa muntu cyangwa se ibitera ubukene byibasira ibihingwa bitunga abantu. Ibitero by’inzige ni kimwe mu biri guhangayikisha ubukungu bw’Ibihugu. Izi nzige nyuma yo kwibasira Afurika ubu zageze mu Buhinde.



Nyuma y'aho izi nzige zigeze mu Buhinde, abatuye mu bice bimwe by'umurwa mukuru Delhi w'u Buhinde basabwe kuba maso no gufunga amadirishya n'imiryango by'inzu nyuma y'aho inzige ziteye mu karere ko mu nkengero zawo mu gihe amakuru yemeza ko ari bwo bwa mbere ako karere ka Gurgaon (cyangwa Gurugram) kibasiwe n'igitero cy'inzige.


Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza udukoko tw’inzige zibarirwa mu bihumbi ziguruka hejuru y'inzu zikagwa ku bisenge. Ubuhinde bwugarijwe n'igitero cy'inzige cya mbere kibi cyane kibayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Bivugwa ko izo nzige zaturutse mu karere ko mu ihembe ry'Afurika hamwe n'izikomotse muri Yemen. Ubu zimaze kurya ibihingwa muri leta nyinshi mu zigize Ubuhinde. Ku wa Gatandatu, Gopal Rai, Minisitiri w'ibidukikije i Delhi, yasabye abategetsi b'uturere two mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw'uwo mujyi kuguma bari maso cyane, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru Times of India.

Abatuye mu karere ka Gurgaon basabwe guteza urusaku rwinshi bakubita ku bikoresho birangira nk'amasafuriya cyangwa ingoma mu kwirukana izo nzige. Ibiro ntaramakuru ANI bitangaza ko abapilote bava cyangwa berekeza ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Delhi, gihana imbibi n'akarere ka Gurgaon, basabwe kwigengesera kurushaho.

KL Gurjar, umutegetsi ukora muri minisiteri y'ubuhinzi, yavuze ko bisa nk'aho izo nzige ziri kwerekeza mu mujyi wa Palwal uri mu Majyepfo ya Delhi. Mu gihe zidahagaritswe, izi nzige zo mu butayu zangiza imyaka mu mirima zikaba zishobora guteza inzara.

SRC:Times of India, BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND