RFL
Kigali

The Same yatanze impano ku bakundana mu ndirimbo nshya ‘Rwuzuye’ bashyize hanze –YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/06/2020 5:28
0


Itsinda The Same rigizwe n’abasore babiri, Jay Luv na Jay Fary ryashyize hanze indirimbo nshya ritangaza ko ari impano bahaye abakunzi ba muzika by’umwihariko abari mu rukundo.Iyi ndirimbo igenewe abakundana kimwe n’abari mu rugendo rwo kwiyumvanamo nk’uko byatangajwe na Serge Munyagisenyi [Jay Luv] mu kiganiro na INYARWANDA.



Mu buryo bwo gushimangira urukundo ruri hagati ya babiri ndetse no gutanga igisobanuro cy’urukundo nyarwo, Jay Fary ku ruhande rwe yatangiye agaragaza uruhande rwe ku mukunzi we yaririmbye ati” Iyo bavuze urukundo numva wowe , My Darling … ..Ibinyejana bizasimburana sinzi ko haboneka undi nkawe , Boo you deserve my love ,.. you complete my heart ! You mean a lot to me … you are my only one ..”. Muri iyi ndirimbo uyu musore yerekana uburyo umukunzi we ari buri kimwe kuri we. Mugenzi we Jay Luv aza amwunganira we agashimangira ibyaririmbwe na mugenzi we kugeza abanye n’uwo akunda.


Mu kiganiro n’aba basore bavuze ko bakoze iyo bwabaga, bagakoresha imbaraga zabo zose ariko bakagera ku ntego z’icyo biyemeje. Jay Luv yagizati” Iyi ndirimbo yaratuvunnye cyane, haba mu myandikire ndetse no mu bundi buryo ariko byose twabikoze dushaka guha abakunzi bacu impano idasondetse, iyi ndiririmbo yatuvuye ku mutima kandi buri munyarwanda uri buyumve arumva ko itandukanye n'izo dusanzwe dukora, mbese muri make yo ifite umwihariko cyane cyane ku bakundana kimwe n’abari mu rugendo rwo kwiyumvanamo”.


Nyuma yo kwisanga muri Salax Awards bahatanye n'andi matsinda , aba basore bisanze muri KIVU AWARDS 2019, baje no kwegukana nk'itsinda ry'umwaka wa 2019.

Ibi byashimangiwe na mugenzi we Jay Fary wanavuze ko abakunzi ba The Same, bahishiwe byinshi by’umwihariko nyuma y’icyorezo cya Coronavirus cyabangirije gahunda zose bari bafite muri uyu mwaka. Iyi ndirimbo Rwuzuye yakozwe na Captain P mu gihe amagambo yayo (Lyrics) yanditswe na Shalif.

UMVA HANO 'RWUZUYE' YA THE SAME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND