RFL
Kigali

Urutonde rw’imodoka 10 z'agatangaza zakorewe muri Afurika - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:27/06/2020 21:18
0


Imyaka myinshi, Afurika yabaye umuguzi w’ibicuruzwa byinshi bikorerwa hanze y’ubutaka bwayo kandi abayituye bo nta kintu gifatika bashyira ku isoko mpuzamahanga. Ku bijyanye n'imodoka, ibihugu byinshi by'Afurika byiyemeje gushingira ku modoka zitumizwa mu mahanga aho gukora izabyo.



Gusa ariko, ibihugu bike byo muri Afurika byagiye birwana n'iki kibazo bigenda bikora imodoka zabyo. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe mu modoka zakorewe muri Afurika.

 10.MOBIUS BUS- KENYA

Mobius Bus ni imodoka ikorwa n’uruganda rwo muri Kenya rwitwa Mobius Motors rwashinzwe na rwiyemezamirimo ukomoka mu Bwongereza witwa Joel Jackson. Uru ruganda rwasohoye iyi modoka rugamije gufasha abantu bafite amikoro aringaniye batabasha kwigondera iz'i mahanga kandi zikaba zifite n’ubushobozi bwo kugenda mu mihanda y’inaha muri Afrika. Iyi modoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 8 bicaye neza kandi ishobora no kugendera ku muvuduko ugera kuri Kilometer 160 mu isaha.

9.THE KANTAKA-GHANA

Kantaka ni imodoka ikorwa n’uruganda rwo muri Ghana rwitwa Kantaka Group of companies rwashinzwe n’umunya-Ghana witwa Kwadwo Safo. Uru ruganda rukaba ruherereye mu gace ka Gomoa Mpota. Ni imwe mu modoka zitanga icyizere mu zikorerwa muri Afurika. Igaragara mu mabara, mu mashusho no mu bwoko butandukanye nk'aho twavuga The Kantaka pickup na The Kantaka SUV n'izindi. Ifite umwihariko uyitandukanya n’iz'ahandi kandi yakozwe hashingiwe ku miterere yo muri Ghana.

8.INNOSON-NIGERIA

Innoson ni imodoka ikorwa n’uruganda rwo muri Nigeria rwitwa Innoson Vehicle Manufacturing company rwashizwe n’umunya Nigeria, Dr. Ifediaso Chukwuma. Uru ruganda kandi rukora imodoka zitandukanye zirimo amakamyo, Luxry ndetse na Minibus. Ikintu gituma izi modoka zikundwa ni uko ziri ku giciro gito, zijyanye n’imiterere yo muri Nigeria.

7.BAILEY EDWARDS-SOUTH AFRICA

Bailey Edward ni imodoka yo mu bwoko bwa siporo ikorwa n’uruganda rwo muri Afurika y’Epfo rwitwa Bailey Cars rwashinzwe n’abavandimwe 2 ari bo Peter and Greg Bailey muri 2003. Uru ruganda kandi rukora imodoka zindi zirimo Ferrari P4 na Porsche 917. Si ibyo gusa uru ruganda runafite ishami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya New York.

6.WALLYSCAR-TUNISIA

Wallyscar ni imodoka nto ariko ikomeye ikorerwa muri Tunisia n’uruganda rwashinzwe n’abavandimwe babiri ari bo Zied Guiga na Omar Guiga muri 2006. Iyi modoka yakozwe ifite gahunda yo kugurishwa cyane cyane muri Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati ariko ntibyagarukiye aho kuko zatangiye no gucuruzwa iburayi. Ba nyiri uru ruganda bafite gahunda y'uko izi modoka zitagomba guhumanya ikirere kandi zikaba zigaragara neza.

5.THE KIIRA EV SMACK-UGANDA

The Kiira EV Smack ni imodoka yakozwe n’abanyeshuri bigaga muri Kaninuza ya Makerere muri Uganda. Ni imodoka ikoresha amashanyarazi, ikaba yarakozwe ku bufatanye na kompanyi yitwa Kiira Motors Corporation. Iyi modoka irateganywa gushyirwa ku isoko mu mwaka wa 2022 aho uyishaka wese yayigura. Izaba ifite ubushobozi bwo gukoresha ibitoro cyangwa umuriro w’amashanyarazi.

4.THE WIND AND SOLAR POWERED CAR-NIGERIA

Iyi modoka ikoresha imbaraga zikomoka ku zuba n’umuyaga yakozwe n’umunyeshuri witwa Segun Oyeyiola ubwo yigaga muri Kaminuza yitwa Obafemi Awolowo. Iyi modoka yayerekanye nk’umushinga we ubwo yari ageze mu mwaka wa nyuma muri iyi Kaminuza. Ikoresha imbaraga ziturutse ku izuba ku manywa naho ninjoro igakoresha izivuye ku muyaga aho iba ikoresha ibiziga byikaraga bizwi nka 'Wind turbines'.

Hari izindi modoka zakorewe muri Afurika ariko ntibitangazwe mu itangazamakuru aho turasangamo izi:

3.LARAKI EPITOME-MOROCCO

Iyi modoka yakorewe muri Morocco n’umugabo witwa Laraki. Bwana Abdeslam Laraki asanzwe akora imbata y’ubwato buzwi nka Yatch akaba na nyir’uruganda rwakoze Laraki Epitome. Si ibyo gusa uru ruganda rusanzwe rukora izindi modoka zihenze cyane nka Borac na Fulgura.

2.SAROUKH EL-JAMAHIRIYA-LIBYA

SAROUKH EL-JAMAHIRIYA yari yarakorewe uwahoze ayobora Libya Nyakubahwa Col. Muammar Gaddafi. Iyi modoka ikaba ihenze kandi ikaba ifite umutekano uhagije kuko yifitemo Airbags zo gutabara uyitwaye mu gihe isekuye ikintu.

1.PERANA Z-ONE-SOUTH AFRICA

Perana Z-one ni imodoka yo mu bwoko bwa siporo ikorwa n’uruganda rwitwa Perana Performance Group rwo muri Afurika y’Epfo. Irahenze cyane kandi igaragara neza cyane.

Src: africanvibes.com & dignited.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND