Kuva aho Joe Biden yatorwa ngo azahagararire aba-democrat mu matora y’umukuru w’igihugu ateganinjwe mu kwezi k’Ukwakira, Obama ntiyasibye mutera ingabo mu bitugu ku buryo bweruye. Ibi byabaye nk’ibisembura intambara y’amagambo yari hagati ya Perezida Trump n’uwo yabanjirije. Kugira uruhare ruziguye mu bikorwa byo kwamamaza Obama akora b
Abenshi
mu basesengura poritiki muri Amerika basanga ibikorwa Barack Obama akora
ashyigikira Joe Biden, mu mateka birigeze kubaho by’aka kageni. Ibi
ntibisobanuye ko mbere yaho umuperezida wabaga yarasoje ikivi cye bitamubuza
gushyigikira uwo bakomoka mu ishyaka rimwe ariko bitari mu buryo buziguye.
Urugero rworoshye rwa vuba aha, Bill Clinton yashyigikiye Barack Obama mu mwaka
wa 2008 ariko ntibyari mu buryo buziguye nkuko Obama arikubigenzereza Biden.
Abantu
bitege iki ku mbuto ki ku biti Obama yuhiye?
Magingo
aya hari abantu benshi badashyigikiye ubutegetsi buri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
kubera uburyo bwahanganye na COVID-19, ikibazo cy’abimukira, ikigega cy’ubwishingizi
bwo kwivuza, itegeko ryerekeye gukuramo inda, poritiki yo hanze y’igihugu
ndetse n’ibindi. Ibi byose biri mu bituma itsinda rimwe ryemeza ko hagomba
kubaho impinduka mu mitegekere y’iki gihugu.
Indi
ngingo nyamukuru ni ishyirwa hanze ry’igitabo kinegura byimbitse imyitwarire
idahwitse ya perezida Trump. Iki gitabo cyasohotse tariki ya 23 Kamena, cyanditswe
n’uwahoze ari umujyanama wa Donald Trump witwa John Bolton.
Iri
tsinda rishyigikiye ko habaho impinduka mu buyobozi byaje gutungurana
hagaragarama izindi mbaraga z’umurengera za Barack Obama. Mu byo izi mbaraga
zimaze kugeraho harimo igikorwa cyo gukusanya inkunga y’amafaranga yo
gushyigikira Joe Biden cyabaye tariki 23 Kamena ; Uruhare Obama yagize byatumye
igikorwa kirangiye hakusanyijwe miriyon $11. Ibi byatumwe agira miriyoni $136 z’inkunga
y’amatora nyamara Trump we amaze kugira miriyoni $265. Gerald Olivier
umunyamakuru n’impuguke kuri poriki y’Amerika, mu kiganiro yagiranye na Arte
yatangaje ko Obama inkunga ye ntakindi igamije bitari ukwihimura ku byabaye
muri 2016 ndetse no kongera gusubiza ubutware bw’iki gihugu aba-democrat.
Kuba
Barack Obama ashyigikiye byeruye kandi mu buryo buziguye ntibisobanuye byinshi
mu matora. Prof. Corentin Sellin, mwarimu w'amateka na poritki, atangaza ko Obama atariwe mukandida, ko
ahubwo ko umurongo wa poritki w’iki gihugu uzagenwa n’abatora ari bo bazamya
yego cyangwa oya ku byifuzo aba banyaporitiki bahanganiyemo.
TANGA IGITECYEREZO