RFL
Kigali

U Bufaransa n’u Budage bwatanze Miliyoni $716 zo gusiba icyuho cy'ayatangwaga na Amerika muri OMS

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:26/06/2020 16:05
0


Amerika yatangaga muri OMS angana na 15% y'ingengo y'imari gusa ubu ntayo azongera gutangwa kuko ishinja OMS kuba igikoresho cy’u Bushinwa. Magingo aya, Ubudage n’Ubufaransa byatanze Miliyoni zigera kuri $716 zo gusiba iki cyuho zije zisanganira Miliyari $2 zatanzwe n’u Bushinwa kuwa 18 Gicurasi 2020 ari nayo yatumye Amerika irakara cyane.



Mu gihe Isi iri mu gahinda kubera virus yo mu bwoko bwa Corona yateye itunguranye, ubu ni bwo abakora mu Muryango w'Abimbumbye mu Ishami rishinzwe ubuzima OMS/WHO bafite akazi kenshi kuko ubu ni bo Isi irangamiyeho.

Kuri iyi nshuro Ubudage ndetse n’u Bufaransa byakusangije inkunga ingana na Miliyoni 716 z’amadorali y’amanyamerika yo gufasha uyu muryango nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaje ko nta mafaranga na macye izongera kuwuha.

Muri aya mafaranga Ubudage buzatanga miliyoni 560 nk'uko byashingangiwe na Bwana Jens Spahn Minisitiri w’intebe w’u Budage naho u Bufaransa butange Miliyoni $156.

Aya mafaranga agiye gutangwa agiye kuzaza akorera mu ngata ayari yatanzwe n’u Bushinwa angana na miliyari $2, aya yatanzwe kuwa 18 Gicurasi 2020, mu bintu byateye umujinya Peresida wa Amerika ndetse akanavuga ko uyu muryango usigaye ukorera mu kwaha kw'Abashinwa.

Imbarutso, nyayo yateye Perezida Trump gufata umwanzuro abangutse n'iyi ngano y'amafaranga u Bushinwa bwashyize muri uyu muryango hagamijwe kurwanya iki cyorezo ku mpande zitandukanye z'isi kuko urebye akubye inshuri 5 ayari asanzwe atangwa na Amerika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cyatangaga inkunga nyinshi kuko cyatangaga angana na Miliyoni $400 angana na 15% by’ingengo y’imali yakoreshwaga n'uyu muryango gusa kuwa 29 Gicurasi 2020 Trump yatangaje ko iyi nkunga ihagaze.

Tariki 25 Kamena 2020 ni bwo Dr Tedros uyobora OMS yataganje ko ashimira abari gutera ingabo mu bitugu uyu muryango gusa yirinze kugira icyo atangaza ku kuba Amerika yarafashe umwanzuro wo guhagarika ubufasha yahaga uyu muryango.

Bwana Dr Tedros yagize ati ”Uyu munsi turi kubona inkunga ducyene zaba iz’ubukungu ndetse n’iza politike. Ubudage n’u Bufaransa n’inshuti za WHO”.

Bwana Veran Minisitiri w’ubuzima w'u Bufaransa yagize ati ”Ntabwo turajwe ishinga no gusimbura Amerika ahubwo turi gushaka kwereka OMS/WHO ko hari ubushuti ifitanye n’umuryango w’ibihugu by’iburayi (EU)”.

Ni iki Trump ashinza uyu muryango ndetse aheraho avuga ko ukoreshwa n’Abashinwa?  

Iyi nkundura ya Perezida Trump ijya gutangira yaje mu gihe Covid-19 yari itangiye gufata intera. Muri iki gihe Trump yakunze kumvikana yita iyi virus ko ari Chinese virus aho kuba Covid-19. Ibi yabivuga ashingiye ko iyi virus yatangiriye muri iki gihugu ndetse akavuga ko bashobora no kuba ari bo soko yayo.

Nyuma y'ibi byose Trump yaje no gushinza OMS/WHO ko ikoreshwa n’u Bushinwa ndetse ko bwanze gutanga amakuru ajyanye n'iki cyorezo hakiri kare ngo kibe cyarwanwa bubifashijwemo na OMS yakabaye yarabufatiye ibihano.

Ku rundi ruhande, mu rwego rwo kurwanya ko habaho icyuho muri iri shami ry’umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima bitewe n'iyi nkunga yaterwaga na Amerika amahanga ari gukora ibishoboka agakusanya amafaranga yo gushyira muri uyu muryango.

Src: Businessinsider






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND