RFL
Kigali

Mu Buhinde abantu 107 bishwe n’imirabyo

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:25/06/2020 22:18
0


Ni igihe gisanzwe kiba ku mugabane wa Asia, ubwo imvura ikomeye cyane—yivanze n’ inkuba—iboneka mu bihe bimenyerewe kuba ari iby’ ubushyihe (impeshyi). Uyu munsi, mu Buhinde abantu bagera ku 107 bitabye Imana bishwe n’ imirabyo.



Inzego z’ ubuyobozi mu Buhinde, zatangaje ko byibuza abantu 107 byemejwe ko bapfuye mu bice by’ amajyaruguru ndetse n’ uburasirazuba, ahakubiswe n’ imirabyo. Ibi, byabaye mu ntangiriro z’ igihe gisanzwe kizwi muri iki gihugu, ndetse no ku mugabane wa Asia.

Iki ni igihe kiboneka mu gihe cy’ impeshyi, ubwo haboneka imvura ikomeye—ishobora no kubonekamo inkuba n’ imirabyo—akaba ari igihe kiboneka buri mwaka.

Abantu bagera kuri 83 bari baherereye mu gace gakennye cyane mu burasirazuba bw’ u Buhinde, Bihari bishwe n’ imiryabyo. Naho abandi 24 bapfiriye mu majyaruguru y’ iki gihugu ahitwa Uttar Pradesh.

Uretse abitabye Imana kuri uyu munsi, inzego z’ ubuyobozi zemeje ko hari n’ abandi bakomerekejwe n’ iyi miryabo.

Iki gihe kibonekamo iyi mirabyo, kibaho mu mezi ya Kamena kugeza muri Nzeri buri mwaka.

Mu kiganiro n’ ikinyamakuru AFP, Minisitiri ufite Ibiza mu nshingano, Lakhshmeshwar Rai, yavuze ko imibare y’ abapfuye ari myinshi ugereranyije n’ iyo bagiye bagira mu myaka yabane.

Minisitiri Rai yaomeje anaburira ko imibare y’ abapfa ishobora kwiyongera, cyane ko hagitegerejwe kumenyekana imibare y’ abandi baba bakomerekeye muri ibi biza.

Uretse imirabyo yaba yamaze kugaragaza ubukana bwayo, ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Buhinde cyahishuye ko agace ka Bihari kazagira imvura nyinshi ku wagatanu no ku wagatandatu.

Mu mwaka wa 2018, abantu barenga 2,300 bishwe n’ imirabyo muri iki gihugu cy’ u Buhinde. 

Src: Aljazeera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND