RFL
Kigali

S.Major Robert yavuze inkomoko y’Igitekerezo cy’Indirimbo “Heal The Universe” yahurijemo ababanzi bakomeye 8-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/06/2020 18:49
0


Umuhanzi Sergeant Major Robert Kabera nyuma yo guhuriza hamwe abahanzi Nyarwanda 8 mu kigorwa yise “Heal The Universe Foundation” yavuze inkomoko y’igitekerezo cyo gukora indirimbo “Heal the universe”.



Heal the Universe ni ndirimbo nshya ya S.Major Robert, akaba yarayikoze yifashishije abandi bahanzi. Irimo ubutumwa bukangurira abantu kugira umutima utabara kandi ufasha abantu b’ingeri zitandukanye cyane cyane abatishoboye. Ni ubutumwa bugaruka cyane ku bufatanye no guhuza imbaraga mu guhindura Isi nziza.


Mu kiganiro na INYARWANDA, S. Major Robert yatangaje aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo. Ati ”Igitekerezo cy’iyi ndirimbo, nagikuye ku bikorwa byiza by’Umunyarwandakazi uba muri Canada witwa Keza Chadia, yatangiye atera inkunga ku bushobozi bwe, yatangije igikorwa yise ‘Jordan Foundation’ yateye inkunga abana b’imfubyi b’i Nyamirambo asaga 800$.

Muri Nyarugenge yafashije Abacitse ku Icumu mu kagari ka Biryogo abaha Miliyoni 5 (Frw). Yafashije kandi umukinnyi wa Filime D'amour wari ufite ikibazo gikomeye cy’impyiko amuha Miliyoni imwe n’igice z'amanyarwanda. Ubwo nabonye ari byiza ni ko kumuha igitekerezo mugira inama kuko Heal The Universe ari igitekerezo ahanini cyamuturutseho, ubwo rero numva twabikoramo indirimbo mu kurushaho gutambutsa ubutumwa bwo kugira umutima w’urukundo wo gufasha”.


Ku ruhande rwo guhitamo abahanzi yakoranye nabo muri iyi ndirimbo, avuga ko abahanzi babyumvise vuba ari bo yakoranye na bo byihuse. Yagize ati ”Abahanzi nagiye mbanyuramo ariko ababyumvaga vuba mu kumfasha ni bo twakoranye”. Akomeza ashimangira ko iyi ndirimbo yashyizwemo imbaraga nyinshi kubera ko izahoraho kandi ubutumwa bwayo buzakomeza mu myaka myinshi kuko nta gihe abafasha batazafasha ku Isi.

Muri ibi bihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19 kimaze gutwara ubuzima bwa benshi, usanga abahanzi bihuriza hamwe bagakora indirimbo yerekeye ku kurwanya Coronavirus. Aha yabajijwe impamvu batagarutse ku cyorezo cya Covid-19, adusubiza ko bahisemo kuvuga ku kintu kitazarangira kuko icyorezo cya Covid-19 cyo kizarangira.

S. Major Robert yagize ati “Twashatse kuvuga ku kintu cya Covid-19, ariko iki cyorezo kizarangira kandi ukoze indirimbo yerekeye Covid-19 ikarangira ubwo iyo ndirimbo yaba irangiranye nayo, twahisemo rero indirimbo kuyigira ikintu kizahoraho, nanavuga ko iyi ndirimbo igikomeje kuko izanakorerwa Remix ijyemo abandi bahanzi b’Abanyamahanga; Abongereza, Abafaransa,..hanyuma nabo bashyiremo ubutumwa bwabo”.


Ama G The Black na Sintex bari mu ndirimbo Heal the Universe

Iyi ndirimbo Heal The Universe irimo abahanzi b’Abanyarwanda bafite impano banazwiho cyane ubuhanga mu miririmbire yabo. Abahanzi 8 bari muri iyi ndirimbo yanakorewe amashushoni S.Major Robert, Ama G The Black, Sintex, Alyne Sano, Yverry, Yvanny Mpano, P-Fla na Mento.


Alyne Sano ni umwe mu bahanzi bari mu ndirimbo Heal the Universe

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “HEAL THE UNIVERSE”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND