RFL
Kigali

Gabon: Ubutinganyi bwavuye mu byaha bihanwa n’amategeko

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/06/2020 14:24
0


Ubutinganyi, ni kimwe mu byaha bihanwa n’amategeko mu bihugu byinshi, ariko Inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite muri Gabon yatoye itegeko ryemeza kuvana ubutinganyi mu byaha bihanwa.



Ibi ni ibyemezwa n'umutwe wa Sena hamwe na Perezida wa Gabon, igihugu cya Gabon kiraba kimwe mu bihugu bicye muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bihinduye amategeko ahana abakora imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina.

Umwaka ushize, iki gihugu cyari cyemeje itegeko rishyira ubutinganyi mu byaha bihanishwa igifungo cy'amezi atandatu n'ihazabu nini. Impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zavuze ko ibi byatumye abantu bafite indi migirire mu mibonano mpuzabitsina bahohoterwa kurushaho ndetse bajya mu bwihisho.

Abadepite 48 batoye bemeza ko umushinga wo guhindura itegeko ryo mu 2019, mu gihe kimwe cya kabiri cy'aba bo batoye banga izo mpinduka. Mu Burundi, amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, kandi ateganya igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri ku bakora ubutinganyi.

Mu Rwanda ntabwo amategeko ahana ubutinganyi,Umwe mu badepite wari ushyigikiye ko iri tegeko muri Gabon ridahindurwa yavuze ko bagenzi be batoye bemera izo mpinduka bahungabanyije imico n'imigenzo by'igihugu.

SRC:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND