RFL
Kigali

Sinzahagarara! Niyorick yahishuye impamvu yamuteye kuva muri Secular akirundurira muri Gospel

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/06/2020 13:12
0


Niyonsenga Eric (Niyorick) umwe mu bahanzi b'abanyempano bamenyekanye cyane kuva mu 2012 kugeza mu 2018 akaza gusa nk'ucogoye mu gihe kingana nk'imyaka ibiri (2), kuri ubu yagarutse muri muzika ariko yiyemeza kuririmba gusa indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yabwiye INYRWANDA ko yumviye umutima wabimusabye kuva kera akinangira.



‘Ntujya Untenguha’ ni indirimbo yinjije Niyorick muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel). Iyi ndirimbo igizwe n’amagambo ashimangira ko Imana itigeze imutererana nk’uko byumvikana mu gitero cya mbere cyayo aho aterura agira ati ”Nabonye ukora, wimura imisozi, kandi nizeye ko nzabona ubikora, intambara zaratsinzwe, za nkuta ziragwa, ubu nizeye kongera kukubona ubikora. Umutima wanjye wongere ukuramye! Impuhwe zawe n’urukundo unkunda! Ntujya untenguha…..Ntujya uhinduka”.

Ugitangira kumva iyi ndirimbo bwa mbere ushobora gutekereza ko yahimbwe n’umuhanzi usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza, bitewe n’ubuhanga burimo by’umwiharimo ubutumwa yibandaho. Mu kiganiro na Niyorick yavuze ko impamvu iyi ndirimbo yabaye nziza ku mpande zose ari uko umugisha w’Imana umuriho kandi akaba yarahawe impano yo kuririmbira Imana kuva kera ariko akinangira.

Yagize ati ”Ubundi iyi ndirimbo nanjye sinari nzi ko izaba nziza gutya gusa nkeka ko byose byaturutse ku mpano Imana yampaye kuva kera ariko nkakomeza kuyirengagiza sinumvire umutima wampatiraga kuramya. Nakuze nkunda gusenga kandi n’umuryango wanjye barasenga ntekereza ko rero byose byamfashije. Umutima wampatiraga kuririmbira Imana, ubu rero nabikoze Imana ishimwe yo yambashishije kandi sinzahagarara”.

Bamwe mu bahanzi avuga ko bamufasha ndetse yifuza no kuba yakorana nabo bakamufasha kuzamura icyubahiro cy’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, harimo Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Gentil Misigaro n'abandi.  Ku bwe ijwi ryabo ni zo mbaraga zimusunikira ku Mana agahimba yizeye ko ijwi rye riramya rizagera kuri ba bandi bari bamuzi mu ndirimbo zisanzwe.

UMVA HANO NTUJYA UNTENGUHE YA NIYORICK

Niyorick wifuza kunezeza Imana binyuze mu mpano yamuhaye ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbi nka Ntiyangezeho, Urutoki, Sinzarekera n’izindi zitandukanye. Uyu musore yemeje ko agiye gukora umuziki umufitiye umumaro ndetse ku bwe akaba yumva ko kubera umugisha w’Imana azawungukiramo ku mpande zose. Yijeje abakunzi be ko ari gutegura uburyo bw’amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ntujya Untenguha’ kimwe n’izindi afite mu mishinga.


Niyorick yiyemeje gukorera Imana abinyujije mu ijwi Imana yamuhaye nyuma yo gusanga ari cyo yahamagariwe

UMVA HANO 'NTUJYA UNTENGUHA' YA NIYORICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND