RFL
Kigali

Amateka n’ibigwi by’ikirangirire mu mupira w’amaguru ‘BRUNO FERNANDES’

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:25/06/2020 10:35
0


Bruno Fernandes ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Portugal ukina nk’umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ndetse n’ikipe y'igihugu ya Portugal. Benshi bamutazira akazina ka Lampard wo muri Portugal.



Ni muntu ki?

Bruno Miguel Borges Fernandes yavukiye mu gace ka maia ho muri Porto mu gihugu cya Portugal ku ya 8 Nzeri 1994. Nta makuru yandi agaragaza ababyeyi be cyangwa abo bavukana aboneka kuri murandasi, gusa ikizwi cyo nuko papa we yahoze akina ruhago akaza kuyihagarika kugirango abashe kwita k’umuryango we uko bikwiriye. Bruno Fernandes yambara nimero 8 mu rwego rwo guha icyubahiro papa we nawe wambaraga iyo nimero.

Yatangiye gukina ryari?

Muri 2002-2004 Fernandes yakiniraga ikipe y’abato ya Infesta Fc maze mu mpera za 2004 yerekeza mu ikipe yitwa BOAVISTA yakinnyemo imyaka 8 kugeza muri 2012, ariko igihe kinini muri iyi kipe yakimaze yaratijwe mu yitwa PASTELEIRA FC hagati ya 2005-2010.

Muri 2012 yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga maze yinjira mu ikipe yitwa havara yo mu kiciro cya 3 mu butaliyani.

Mu mpeshyi ya 2013, Bruno Fernandes yasinyiye ikipe ya Udinese Calcio yakinaga mu kiciro cya mbere mu Butaliyani maze taliki ya 03 Ugushyingo akina umukino we wa mbere muri iyi kipe. Ku ya o7 Ukuboza muri 2013 nibwo yatsinze igitego cya mbere kuva yagera muri udinese mu mukino banganyijemo na Napoli 3 kuri 3.

Nyuma yo kuza k’umutoza mushya muri Udinese muri kanama 2016 ntabwo byamuhiriye kuko yahise atizwa muri Sampdoria maze yitwaramo neza bituma aza kugurwa na SPORTING CP yi wabo muri portugale mu mpeshyi ya 2017 akayabo kagera kuri miliyoni 8.5 z’ama Euro. Muri Sporting Fernandes  yahabaye Captain kandi bakamwita LAMPARD wa Portugal.

Muri iyi kipe Fernandes yahakoreye amateka kuko yahatwariye ibikombe bibiri by’igihugu mu mwaka wa 2018 na 2019 ndetse bituma anatorwa nk’umukinyi mwiza muri portugale imyaka ibiri yikurikiranya.

Muri season ya 2018-2019 Fernandes yatsinzemo ibitego 33 mu marushanwa yose yakinnye bimugira umukinnyi wa mbere wo hagati watsinze ibitego byinshi muri portugal n’iburayi mu mwaka umwe gusa.

Mu ntangiriro za 2020, BRUNO FERNANDES yaguzwe n’ikipe ya Manchester united amafaranga agera kuri miliyoni 55 z’ama euro, bihita bimugira umukinnyi wa kabiri uhenze mu mateka ya Portugal.

Bruno Fernandes yahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru y’igihugu muri 2017 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu bu Russia yabahuje na ikirwa cya Faroe na Hungary, ariko ntabwo yigeze akina. Yakinnye umukino we wa mbere ubwo bakinaga umukino wa gicuti na ARABIA SAUDITE maze yinjira mu kibuga asimbuye Manuel Fernandes. Yabanje mukibuga bwa mbere mu mukino wa gicuti wa bahuje na leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu rukundo ni muntu ki?

Buruno Fernandes arubatse afite umugore witwa Ana Pinho bahuriye ku ntebe y’ishuri birangira barushinze taliki ya 23 Ukuboza muri 2015. Bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa witwa Matilde Fernandes ndetse baritegura no kwibaruka ubuheta.

Src: birthdaywiki.com & sportskeeda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND