RFL
Kigali

Twitege umugore ku mwanya wa Visi-Perezida muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:25/06/2020 10:35
0


Mu kwezi kw’Ugushyingo Abanyamerika bazayoboka amatora kugira ngo bahitemo uzayobora iki gihugu muri manda y’imyaka ine itaha. Nk'uko bisanzwe buri mukandida ku mwanya wa Perezida ahitamo umuntu uzamubera umwungiriza. Perezida Trump we afite Mikel Pence. Twitege ko Joe Biden azahitamo umugore kandi w’umwirabura?



Umukandida Joe Biden watowe n’ishyaka ry’Aba-democrat ngo azarihagararire mu matora muri iyi minsi afite ikibazo cy’ingorabahizi cyo guhitamo uzamubera umwungiriza (Visi-perezida) we. Nyamara nkuko inkuru nyinshi zo muri iki gihugu cy’Amerika ziragaragaza ko uyu mukandida, Joe Biden n’ ishyaka rye bamaze gufata icyemezo ko uzamwungiriza agomba kuba umugore.

Ku rutonde rw’abagore bashobora kuvamo uwakungiriza Joe Biden aramutse abaye Perezida harimo Elizabeth Warren, Kamal Harris, Val Demings, Susan Rice na Michelle Lujan Grisham. Aba bose uko ari 5 ni abagore bazwi muri Politiki y’iki gihugu kandi bakaba bari mu ishyaka ry’Aba-Democrat.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru ABC, umujyanama wa Joe Biden witwa Michelle Lujan Grisham, avuga ko icyo ubu bahanganye na cyo ari uguhitamo umwirabura cyangwa umuzungu. Muri aba bagore bavuzwe haruguru, Kamal Harris avuka ku mubyeyi w’umwirabura n’umuhinde; Val Demings na Susan Rice na bo ni abirabura. Nyamara uwahabwaga amahirwe kuri uru rutonde ni Elizabeth Warren ufite umwanya muri sena y’iki gihugu. Elizabeth Warren we si umwirabura.

Mu ishyaka ry’aba-democrat haravugwamo umwuka mubi ko havutsemo ibice bibiri. Muri ibi bice harimo abashaka ko kugirango bazegukane amatora ya perezida bakeneye kugira umwungiriza wa Biden w’umwirabura kandi ko byaba byiza abaye umugore ─kugira ngo bazigarurire imitima y’imbaga y’abirabura kimwe n’impirimbanyi z’uburinganire. 

Nyamara hari uruhande rutabyumva uko rushaka ko uwo mugore yaba umuzungukazi. Ibi ni byasembuwe n’inkundura y’imyigaragambyo yatewe n’ urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’umuporisi. Mu byo iyi minsi iza iduhishiye harimo kubona visi-perezida w’umwirabura kandi w' umugore muri Amerika? 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND