RFL
Kigali

Atletico Madrid yemeye kurekura Thomas Partey wifuzwa bikomeye na Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/06/2020 20:33
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne bwatangaje ko igihe kigeze bukarekura umunya-Ghana Thomas Partey akerekeza ahandi, nyuma yuko hari amakipe akomeye akomeje kugaragaza ko amwifuza kandi yiteguye kurekura akayabo iyi kipe yifuza.



Ubuyobozi bw’iyi kipe y’ubukombe muri Espagne bwemeje ko Thomas Partey azayisohokamo ubwo shampiyona y’umwaka w’imikino 2019/20 izaba ishyizweho akadomo.

Hashize iminsi amakipe menshi atandukanye, byumwihariko ayo mu gihugu cy’u Butaliyani ndetse no mu Bwongereza, agaragaza cyane ko yifuza Thomas Partey, kapiteni wungirije mu ikipe y’igihugu ya Ghana izwi  nka Black Stars.

Arsenal yo mu bwongereza niyo iri mu mwanya mwiza wo kwegukana Thomas, imutanzeho Miliyoni 50 z’ama-Euro nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’impande zombi.

Ikipe y’umutoza Mikel Arteta ntabwo imerewe neza muri iyi minsi, ndetse bikaba bigaragara ko itazanasohokera u Bwongereza mu marushanwa yo ku mugabane w’i Burayi muri uyu mwaka kuko kugeza magingo aya iyi kipe yicaye ku mwanya wa 10 n’amanota 40.

Uyu mutoza akaba agomba kubaka ikipe ikomeye izahatana mu mwaka utaha w’imikino.

Atletico Madrid yemeye kurekura Thomas Partey wahubakie amateka akomeye kuri Miliyoni 50 Z’ama-Euro kugira ngo yerekeze muri Arsenal ajye gukomeza hagati habo afatanye na Matteo Guendouzi ndetse na Granit Xhaka basanzwe muri iyi kipe.

Uyu musore w’umunya-Ghana ni umwe mu bakinnyi bakina neza mu kibuga hagati, ndetse akaba yaremeje umutoza Diego Simeone, aramwizera amuha umwanya ubanza mu kibuga igihe cyose.

Mu mwaka w’imikino wa 2019-20, Thomas Partey amaze gukina imikino 30 abanza mu kibuga ndetse n’imikino itatu yinjiye mu kibuga asimbuye muri shampiyona ya Espagne La Liga ndetse na UEFA Champions League.


Thomas Partey warekuwe na Atletico Madrid ku muryango winjira muri Arsenal





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND