Mu mico y’ibihugu bitandukanye bagiye bafite uburyo babaho ndetse n’imigenzo imwe n'imwe ibaranga. Mu gihugu cy’u Bushinwa bafite umuco wo kurisha ibiti (chopsticks). Ese waba uzi inkomoko y’uyu muco wo kurisha ibiti cyangwa aho bihuriye n'umuhanga wabayeho witwakaga Confucius? Menya byinshi wibaza kuri uyu mugenzo.
Hari ibikoresho bizwi ko
bikoreshwa ku meza nk’icyuma cyo kumeza, ikiyiko hamwe n’ikanya abandi bita
ifurusheti (Fourchette). Gusa hari ubundi bwoko bw’ibikoresho bikoreshwa
n’abantu barenga miliyaridi nyinshi cyane bikifashishwa mu guterura ibiryo biva
ku isahane bijya mu kanwa k’umuntu uri kurya mu buryo benshi bibaza uko bigenda.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe aho ibi
bikoresho bikomoka ndetse n’uko babikoresha bafata amafunguro.
Ibi bikoresho bigaragara
nk’uduti tubiri, bifite amateka maremare cyane kuko nko mu Bushinwa byatangiye
gukoreshwa mu myaka 1200 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu Kirisitu. Mu myaka 500
nyuma ya Kirisitu amoko atandukanye y’ibiti bibiri bikomatanye yatangiye
kwifashishwa mu bikorwa bigendanye no guteka naho kubikoresha mu kurya byagiye
biza nyuma.
Hakurikijwe ibyavuye mu
bushakashatsi bwakorewe mu mva zishyinguyemo bamwe mu ngabo zo mu bwoko bwitwa
aba Yin mu ntara ya Henan mu Bushinwa, ntihagaragara gusa ibisigaratongo
by’inyandiko z’Abashinwa zishaje cyane, ahubwo hanabonywe uduti twabaga
twegeranye bigaragara ko ari tubiri twifashishwaga mu gutegura
cyangwa se mu gufata amafunguro.
Kubera ko mbere bakoraga uduti
tureture, byabafashaga kugaragura ibiryo biri mu ndiba y’udukono bifashishaga
mu gutegura amafunguro. Nyuma y’imyaka 400 nyuma ya Yezu Kirisitu ni bwo abantu
batangiye gukora noneho uduti tugufi ndetse banatangira kutwifashisha mu kurya.
Inyandiko nyinshi zerekana
ko imikoreshereze y’ibiti mu kurya yazanywe n’umwigisha ukomeye cyane mu muco
w’Abashinwa witwa Confucius. Impamvu ni uko uyu mugabo ataryaga ibikomoka ku
matungo ahubwo akirira gusa ibikomoka ku bimera (Vegetarian) yemeraga ko
ibikoresho bityaye bikoze mu byuma iyo biri ku meza byakwibutsa abantu
ibijyanye no kubaga cyangwa se byabibutsa inyama, mbese muri rusange kumena
amaraso.
Confucius niwe watoje abantu kurisha uduti tuzwi nka Chopsticks
Confucius yanatekerezaga ko
ibikoresho bityate iyo biri ku meza bituma abantu bigiramo amaranga mutima yo
kugira nabi bikaba byabangamira rero umunezero uba ugomba kuranga abantu igihe
bafata amafunguro. Kubera ukuntu inyigisho ze zakurikirwaga ndetse zikemerwa mu
bwami bwose bwo muri Aziya, gukoresha ibiti mu kurya mu mwanya w’ibikoresho
bikoze mu byuma byarasakaye muri rubanda kuva ubwo.
Abantu bo mu mico igiye itandukanye bagiye bikorera uduti two kurisha twihariye. Birashoboka ko kubera inyigisho za Confucius ariyo mpamvu uduti Abashinwa barisha (chopsticks) tuba dusennye neza ku mpera yatwo aho kuba dusongoye nk’imisumari, kuko nyine Confucius yari yarigishije ko ibintu bisongoye atari byiza ku meza. Mu Buyapani, utu duti barisha tuba tureshya na santimetero 24 ku bagabo naho utw’abagore tuba ari santimetero 21.
Uditi abashinwa barisha ntituba dusongoye cyane ugereranyije n’utw’ahandi
Mu 1878 Abayapani nibo ba
mbere bakoze uduti turishwa mu isura tubonekamo uyu munsi akenshi tuba dukozwe
mu migano cyangwa mu biti by’ishyamba. Abantu bafite amafaranga menshi
bashobora kurisha udukozwe mu mahembe y’inzovu, mu mabuye y’agaciro
atandukanye, mu bisa n’amabuye biboneka mu nyanja bikomoka ku dusimba
twapfuye (Coral), udukozwe mu butare, ndetse n’abifite cyane bashobora kurisha
udukozwe mu muringa (Silver).
Impamvu umuringa nawo
bakunda kuwukoresha utu dukoresho bifashisha mu kurya, ni uko abantu benshi bo
ku mugabane wa Asia mu myaka ya kera bemeraga ko iyo umuringa uhuye n’uburozi
uhita urwara ingese ndetse ugahinduka umukara ako kanya bityo bikaba byarokora
umuntu wari ugiye kurya amafunguro ahumanye.
Mu mateka utu dukoresho
tuzwi nka Chopsticks twagiye twifashishwa mu kurya by’umwihariko indyo zo muri
Aziya cyane cyane umuceri ndetse n’amakaroni. Muri rusange utu dukoresho hari
ibiryo turishwa hari n’ibindi biba bigoranye kuturisha.
Biroroha kurisha utu duti amakaroni n’ibindi biryo bimwe na bimwe
Ugitekereza ibi ushobora
gukeka ko kurisha umuceri turiya duti tubiri bigoranye cyane; gusa muri Asia
umuceri uhagaragara uba ari mugufi cyangwa se uringaniye. Noneho iyo bawutetse
ugashya utangira kuzana ibintu bifatira ku buryo rero iyo ushyizemo twa duti,
umuceri ubwawo wifatishaho bityo kuwuzamura bikoroha. Bityo rero kuturisha
umuceri uturuka mu burayi cyangwa muri America ntibipfa koroha.
Dore rero uburyo wafata utu duti igihe ugiye
kuringanira n’ameza
1. Bwa mbere ufata kamwe mu duti nk’ufashe ikaramu ukagafatira nko mu cya gatatu uvuye ku mpera yo hejuru
2. Ubwa kabiri ucomeka agati ka kabiri hagati y’urutoki rw’agahera n’urwambarwaho impeta (ring finger) ku buryo kazamuka ukagafatira munsi y’igikumwe. Aka kabiri kagomba kuba kari mu kerekezo kimwe n’aka mbere
3.
Ubwa gatatu
usunika agati ko hejuru ukoresheje igikumwe n’intoki zo hagati
4.
Ubu noneho uhita
utwegeranya, ugafatira ibiryo hagati yatwo ukarya
Ibintu byubahirizwa igihe uduti tuzwi nka Chopsticks
turi kurishwa
Utu dukoresho dukoreshwa mu
matsinda ya tubiri tubiri kandi tuba tugororotse neza ndetse tuba tunareshya
bikagaragaza gukorera mu mucyo, ubworoherane ndetse n’ubufatanye mu muco
w’Abashinwa cyane cyane. Hari ibintu by’ingenzi rero byubahirizwa igihe ku meza
aritwo tugiye gukoreshwa mu kurya.
Ingero:
·
Abato baba
bagomba kureka abakuru bakabanza bakadukoresha bumva uko ibiryo bimeze
·
Kirazira gufata
turiya duti barisha mu kanwa ngo utugumishe mo
·
Kirazira
kuduhonda ku masahane cyangwa se ku bisorori
·
Kirazira
kudutunga undi muntu mu maso cyangwa se kudukoresha ibindi bimenyetso
·
Birabujijwe
kutugumisha mu isorori y’umuceri cyangwa se y’amakaroni igihe utari kurya,
n’ibindi.
Ku meza y’abashinwa uduti barisha tuzwi nka Chopsticks
turubahwa cyane
Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO