RFL
Kigali

‘Inzira y’umusaraba’, filime ishingiye ku nkuru y’umunyarwandakazi watesekeye mu mahanga yatangiye gusohoka-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2020 15:21
0


Kompanyi ya Sky Entertainment Group yatangiye gusohora filime yitwa “Inzira y’umusaraba”, ishingiye ku nkuru mpamo y’umunyarwandakazi watesekeye mu mahanga nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we.



Agace ka Gatandatu k’iyi filime gafite iminota 15 n’amasegonda 09, kubakiye ku nkuru mpamo y’umuryango w’Abanyarwanda uba i Burundi wahuriyeyo n’ibibazo bivuye ku kutumvikana hagati y’umugabo w’umugore. 

Iyi filime iboneka kuri shene ya Youtube yitwa SKY E TV irimo abakinnyi b’imena nka Kayijuka Fanny [Akina yitwa Olive], Niyonkuru Chance [Akina yitwa Kigingi], Musabyimana Alice [Akina yitwa Solange], Niyonsenga Patrick [Akina yitwa Pastor Emile], ‘Byakunuka’, ‘Mama Sava’ n’abandi.

Aba bose n’abandi bakina inkuru y’ubuzima bw’umwana w’umukobwa wanjyanye na Nyina i Burundi hanyuma nyina akaza kwitaba Imana atamubwiye Se umubyara.

Uyu mukobwa atangira gukomereka umutima kuko umugabo wasigaye amurera amufata ku ngufu, akabura epfo na ruguru.

Gakwaya Jean de Dieu Umuyobozi wa Sky Entertainment Group, yabwiye INYARWANDA, ko yanditse filime “Inzira y’umusaraba” kugira ngo yigishe abantu ko gusohoka mu bibazo neza bisaba kwizera Imana.

Yavuze ko iyi filime izanacyebura mu buryo bweruye, ababyeyi babyara abana ariko ntibababwire abo bakomoka bigatuma umwana akura yibaza ku nkomoko ye, ubuzima bukamusharirira.

Ati “Iyi filime nyitezeho ko izahindura ubuzima bwa benshi. Hari abana bavutse batabona ababyeyi babo, aho kugira ngo bihebe cyangwase bate ibyiringiro izafasha [Filime ‘inzira y’Umusaraba] kubona ko nyuma y’ibibazo n’ibigerageza umuntu ashobora kubaho afite ibyiringiro kandi akagira aho agera hazima.”

Gakwaya yavuze kandi ko iyi filime izatanga akazi ku bana b’Abanyarwanda batandukanye barimo abafata amashusho n’amafoto, abakinnyi n’abandi.

'Byakunuka', 'Mama Sava' ni bamwe mu bakinnyi b'imena muri filime "Inzira y'umusaraba" ivuga ku munyarwandakazi watesekeye mu Burundi

Uhereye ibumoso: Kayikuja Fanny [Olive], Niyonkuru Chance [Kigingi], Musabyimana Alice [Solange] na Niyonsenga Patrick [Pastor Emile]

KANDA HANO UREBE AGACE KA GATANDATU KA FILIME "INZIRA Y'UMUSARABA"

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND