Ikintu kimwe ntakekeranywa, ubusanzwe umubano w’abashakanye usaba akazi katoroshye, ariko abahanga mu by’urukundo berekana ko bisaba imyitwarire y’ubwenge gusa kandi bikazamura umubano wanyu.
Abahanga mu by'imibanire y'abashakanye bagerageje gutanga ibintu byoroshye guhindura hashingiwe ku byo abashakanye banyuzwe bakora kandi bikabubakira by’ukuri bimwe muri ibyo bintu ni ibi bikurirkira:
Iyo baryamye ntibasigamo umwanya: Ubushakashatsi bwakozwe na
kaminuza ya Hertfordshire bugaragaza ko 94% by'abashakanye iyo baryamye imibiri
ikoranaho baba babanye neza mu gihe 68%
by'abarara batandukanye, umubano wabo uba urimo akangononwa niba wifuza
kugirana umubano mwiza na mugenzi wawe, kuramo metero hagati yanyu mu gihe
muryamye.
Ibiganiro byabo biba bishimishije: Impuguke mu mibanire y’abashakanye, Dr. Terri Orbuch yagize ati "Abashakanye benshi bavuga ibitagenda neza mu mibanire yabo, ariko ubushakashatsi bwerekanye ko abibanda ku bintu bigenda neza igihe kirekire kurusha abagerageza "gukemura" ibibazo byabo abo ni bo babanye neza.
Niba Imibonano mpuzabitsina igenda
neza, mukaba mugirana ubwumvane hagati yanyu nta cyabuza umubano wanyu kuba
mwiza, niba wifuza umubano mwiza na mugenzi wawe irinde kumubwira ibitagenda
neza gusa ahubwo urebe no ku ruhande rwiza.
Bakora imibonano mpuzabitsina byibuze rimwe mu cyumweru: Iyi
ngingo ishobora kuguhangayikisha cyangwa kugutera ibyishimo, ubushakashatsi
bwasohotse mu kinyamakuru Social Psychological and Personality Science
bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina rimwe mu cyumweru biganisha ku
byishimo byinshi mu mibanire y’abashakanye ndetse ngo ni rimwe mu mabanga akoreshwa
mu kugira umubano mwiza w’abashakanye kuruta ababikora buri munsi.
Biyuhagirira hamwe: Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru
cy’ubushakashatsi bw’imibonano mpuzabitsina bwerekanye ko abagabo n’abagore
banyuzwe n’umubano wabo bakunze kwiyuhagirira hamwe, bikaba nabyo biri mu
mabanga akoreshwa mu kugira umubano mwiza. Niba nawe wifuza umubano mwiza na
mugenzi wawe musabe ko mujyana kwiyuhagira.
Ntibashishikazwa n’imbuga nkoranyambaga mu gihe bari kumwe: Ubushakashatsi
bwasohotse mu kinyamakuru Cyberpsychology, bwerekanye ko abakoresha Facebook ntabwo
bagira umubano mwiza na bagenzi babo kuko bahora bari busy. Byongeye kandi,
iperereza ryakozwe ku rubuga rwo gukundana OkCupid ryerekanye ko gukoresha
imbuga nkoranyambaga cyane uri kumwe n’uwo mwashakanye bishobora kwica umubano
wanyu. Nta kibi kiri mu kuba ukoresha imbuga nkoranyambaga zisanzwe, ariko
menya neza ko uwawe na we agukeneye maze umubano wanyu urusheho kuba mwiza.
Iteka barashimagizanya: "Ufite agafoto keza",
"Uyu munsi watetse neza", "Akazi kagenze neza?" Dr. Orbuch
atanga inama agira ati: "Gushimagizanya biroroshye kandi birema umubano mwiza, Abashakanye benshi bakora amakosa yo
gutegereza ibihe bidasanzwe, nk’umunsi w’amavuko cyangwa iminsi mikuru,
kugirango bagaragaze ibyiyumvo byabo kuri bagenzi babo ariko kureka umukunzi wawe agahora yumva adasanzwe
(cyane cyane abagabo) bituma abashakanye barushaho kubana neza mu byishimo bihoraho.
Src: Parledamour.fr
TANGA IGITECYEREZO