RFL
Kigali

Premier League: Birasaba Liverpool gutegereza intsinzi ku mikino 2 ngo yegukane igikombe nyuma yo kunganya na Everton

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/06/2020 11:16
0


Kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020, byari ibicika ku kibuga Goodson Park hafi y’umugezi wa Mersyside, aho ikipe ya Everton yari yakiriye Liverpool mu mukino w’abakeba wagaragayemo uburyo bwo gutsinda ku mpande zombi ariko iminota 90 y’umukino irangira baguye miswi 0-0, iminsi yo gutegereza igikombe kuri Liverpool iriyongera.



Wari umukino w’umunsi wa 30 muri Premier League, ukaba umukino wa mbere amakipe yombi yakinaga nyuma y’iminsi irenga 100 ya 'Guma mu rugo' yatewe n’icyorezo cya Coronavirus. Goodson Park itarimo abafana, Liverpool yihariye iminota ibanza y’igice cya mbere cy’umukino ariko abakinnyi bayo ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Everton ni yo yabonye uburyo bukomeye mu minota ya nyuma y’umukino, aho Dominic Calvert-Lewin yashoboraga gutsinda igitego ku mupira yateye ukurwamo n’umunyezamu Alisson Becker mu gihe Tom Davies yawusubijemo ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Ku ruhande rwa Liverpool, Joel Matip na we yabonye uburyo bwiza bwashoboraga kuvamo igtego ariko umupira w’umuterekano arawamurura. Kunganya uyu mukino byatumye Liverpool igira amanota 83, irusha amanota 23 Manchester City ya kabiri, yo izakira Burnley ku wa Mbere.

Liverpool isabwa byibuze amanota atanu kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 30 ishize, izategereza intsinzi ku mikino ibiri ikurikira.

Mu yindi mikino yabaye ku cyumweru, Aston Villa yatsinzwe na Chelsea ibitego 2-1 mu gihe Newcastle United yanyagiye Sheffield United ibitego 3-0. Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 83, Manchester City irakurikira, Arsenal ikaba igeze ku mwanya wa 10 n’amanota 40.


Rcharlison wa Everton yahushije uburyo bwo gutsinda bwabazwe


Tom Davies yateye umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu


Liverpool yasumbirijwe cyane muri uyu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND