RFL
Kigali

Ibintu 5 bizakwereka ko uri umubyeyi mubi ku mwana wawe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:22/06/2020 19:04
0


Ese ujya wibaza niba umubano wawe n’umwana wawe ari mwiza? Ese ujya utekereza niba ushimisha umwana wawe cyane cyane mu mibereho ye ya buri munsi?. Niwisanga ho ibi bimenyetso tugiye kureba umenye ko utabanye neza n'uwo wibyariye nk’uko tubikesha uruga Psych2go.



Kutabanira neza umwana wawe, bishobora kumugiraho ingaruka mu buryo bwose: Aha turavuga nko mu myigire ye, mu mikurire ye ndetse no mu buryo yita ku bandi mu buzima busanzwe. Reka turebere hamwe ibimenyetso 5 bigaragaza umubyeyi ubangamira umwana we.

1.      UMUBYEYI UGENZURA BURI KANTU KU MWANA WE

Hari igihe usanga umubyeyi afata umwanya akagenzura buri kantu kose umwana we akoze kugeza ubwo bimubangamiye ariko ntabivuge. Urugero hari ababyeyi bagenzura buri mwanzuro wose w’umwana ku buryo batamuha umwanya wo kwitekerezaho ugasanga amarangamutima y’umwana abangamirwa. Uko gukomeza ugenzura umwana bituma adakurikira ibyo akunda, agatekereza ko umufata nk’igipupe kubera kutamuha umwanya ngo yifatire icyemezo.


2.      ABABYEYI BATAGIRA INTEGO ZIHAMYE CYANGWA ZISOBAMUTSE

Uko umwana ameze bavuga ko hari ibyo aba ahuriyeho n’umubeyeyi we (Heredity) ku buryo niba uri umubyeyi ukaba udafite intego zihamye muri wowe menya ko n’umwana wawe nawe ari ko azamera. Umwana wawe ukwiye kumwitegaho ikintu cyiza mu buzima bwe, ibyo bivuze ko rero kugira intego azabikwigiraho, ubwo niba utazigira menya ko utari umubeyi mwiza kandi ingaruka ni nyinshi ziri kuri uwo mwana wibyariye.

3.      UMUBYEYI UGIRA IMVUGO MBI

Dufate urugero rumeze nk’ikibazo: Ese ntabwo umubyeyi wawe yigeze agusanga mu nzu wicaye uri kureba Filime akakubwira asa n'ugukanga cyane bigatuma uhahamuka? Bitekereze wasanga byarakubayeho. Akenshi abana bakunda gukina ugasanga bibagiwe inshingano zabo bigaha urwaho wa mubyeyi ugira imvugo mbi yo gukankamira abana be atitaye ku hantu bari cyangwa n’abo bari kumwe. Ababyi bakunda kubwira abana babo bati ”Ese kuki utari kwiga? Agakurikizaho igitutsi. Uri umunebwe nka runaka, nta cyo umaze,….. aya magambo atuma umwana yiheba bikamuca intege.


4.      UMUBYEYI UKORESHA AGATUNABWENU

Akanshi usanga ababyeyi benshi batekereza ko kugira ngo umwana wabo agire ubwenge ari uko bazamukoresha ubutaruhuka nyamara ibyo bihabanye n’ukuri. Umwana akwiriye gukoreshwa imirimo ihwanye n’imyaka afite kuko bitari ibyo uzarema urwango hagati y’umwana wawe nawe ubwawe.


5.      UMUBYEYI UTAGIRA ICYO YITAHO

Umubyeyi utita ku mwana we ngo amenya icyo yafasha umwana we mu gihe gikwiye, ahinduka umwanzi w’umwana we. Iyo umwana yakoze neza aba akeneye gushimwa cyangwa akabwirwa ko hari icyo akwiye gukosora ariko mu mvugo nziza, ibi biramufasha cyane bigatuma nawe yiga gushima abandi mu gihe bamukoreye neza.


Ibi turebeye hamwe, si byo byonyine bigaragaza umubyeyi utita ku mwana we, hari n’ibindi nawe uzi bishobora kongerwa hano gusa twe n’ibi twaguhitiyemo twifashishije urubuga Psyvh2Go.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND