RFL
Kigali

USA: Abirabura bafite izina rikomeye muri Hollywood bahishuye ivanguraruhu bakorerwa n'umuti w'iki kibazo

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/06/2020 17:09
0


Ivangura rishingiye ku ruhu rikorerwa Abirabura ntabwo rikorerwa abaciriritse gusa ahubwo n’ibyamamare byinshi bigenda bihura naryo. Benshi mu bakora mu ruganda rw’imyidagaduro ifatiye kuri sinema muri Amerika bagize icyo batangaza ku buryo bafatwa n’icyo batekereza cyabafasha kwikura kuri iyi ngoyi no guhozwa ku nkecye.



Nyuma y’urupfu rwa George Floyd umwirabura wishwe n’umupolisi mu kwezi gushize mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota, habaye imyigagagambyo ikomeye yatangiriye muri imwe mu mijyi igize zimwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma iyi myigaragambyo yaje kugera no mu yindi migabane igize Isi nko mu burayi mu mijyi nka London mu Bwongereza na Paris mu Bufaransa n'ahandi.

Urupfu ry’uyu mugabo (George Floyd) rwateje imyigaragambyo ikomeye rwatumye zimwe muri kompani z’imyidagaduro i Hollywood zisohora ubutumwa bwinshi bugamije gushyigikira ibizwi nka Black Lives Matter Movement.

Balck Lives Matter Movement ni muvoma yashinzwe mu rwego rwo kurwanya urugomo rukorerwa abirabura muri Amerika rukozwe n'aba polisi no kurwanya irondaruhu n’ivangura rishingiye ku ruhu muri rusange rikorerwa abirabura.

Inzu nyinshi zitunganya sinema, izutunganya umuziki (Music labels), ibinyamakuru bikorera kuri murandasi ni bamwe mu batangaje ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura. Ibi kandi bije nyuma y'uko hagiye havugwa inkuru nyinshi zivuga ko uruganda rwa Sinema muri Hollywood, hagiye hagaragara ko abirabura bagiye bakorerwa ivangura mu buryo butandukanye.

Mu biganiro by’imbonankubone (Interwiews), abirabura batandukanye bari mu ruganda rw'imyidagaduro muri Amerika bagiranye n’ikinyamakuru Los Angeles Times, harimo abatunganya sinema, abayobozi ba sinema n’abandi benshi batandukanye bagaragaje ko muri uru ruganda bagiye bahura n’ivangura mu gihe kirekire. 

Mu magambo yabo batangaje uburyo bamwe bagiye babura amahirwe yo kuzamurwa mu ntera mu kuyobora zimwe mu nzu zitunganya umuziki na sinema. Mu biganiro bitandukanye Los Angeles Times yagiranye n’abirabura batandukanye bamaze igihe kirekire muri uru rugamba bavuze ku irondaruhu bagiye bahura naryo muri Hollywood, n'icyakorwa kugira ngo ibi bihinduke.

Cynthia Erivo, uyu ni umukinnyi wa sinema, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo akaba yaranashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Oscars umwaka ushize wa 2019 mu byiciro bibiri muri filime yakinnyemo yitwa Harriet. Mu magambo ye yagize ati: ”Iki kiganiro kivuga ku ivangura n’irondaruhu muri uru ruganda rwacu cyagakwiye kuba cyarabaye mu gihe kinini gishize”. Akomeza agira ati: ”Noneho bwa mbere biragaragara ko abantu bari kubyumva”.

                           

Cynthia Erivo ni umukinnyi wa sinema, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo

Ni uwuhe mukoro mu biri kuba mu kurwanya ivangura, urugomo rukorwa n’abapolisi n’irondahuru biri guha uruganda rw’imyidagaduro muri Hollywood?

Kasi Lemmons umuyobozi wa filimi, umukinnyi akaba n’umwanditsi wa filime nka, “Harriet,” “Eve’s Bayou” yagize ati: ”Rimwe na rimwe najyaga ntekereza kuri raporo nyinshi zagiye zisohoka umwaka ushize zivuga ku busumbane, usubije amaso inyuma mu myaka 12 kugeza kuri 13 ishize imibare yagiye izamuka, cyane cyane mu bijyanye n'ibyo nkora bijyanye no kwandika , kuyobora filime (directing), abagore nabo usanga ari bake cyane aho bagera kuri 1% gusa mu bagize inzu zutunganya sinema.

                                          Kasi Lemmons

DeVon Franklin, umuyobozi mukuru wa Franklin Entertainment yagize ati: "Ni gute ibyabaye kuri Ahmaud Arbery, George Floyd, Breona Taylor, n’abandi birabura benshi utabara, abagore abagabo bavukijwe ubuzima bwabo byagenze? Ni ukubera ko hari ukwamburwa ubumuntu (Dehumanization)".

Akomeza uvuga ko uku kwamburwa uburenganzira ku birabura nabyo biri muri Hollywood kandi ntacyo bikorwaho, aho bamwe bahora basaba gushyirwa mu myanya itandukanye, guhohoterwa n’ibindi byinshi bitandukanye, ibi bikaba bimwe mu bigaragaza ko hari ukwamburwa ubumuntu cyangwa uburenganzira ku birabura.

DeVon Franklin umuyobozi mukuru wa Franklin Entertainment

Ni ibihe bikorwa bishobora kuzana impinduka zigaragara mu ruganda rw’imyidagaduro?

Darrell D. Miller Umuyobozi wa Entertainment & Sports Law Department, mu magambo ye yagize ati: ”Njye ndatekereza ko icyo Hollywood yakora ku mpinduka zagiye zivugwa ho mu myaka ishize, aho hagomba kuzanwa andi masura mashya, andi majwi, izindi mpano, abatunganya sinema n’umuziki kugira ngo na sosiyete yacu abayihagarariye biyongere".

                        Darrell D. Miller

Nina Shaw (a founding partner of Del Shaw Moonves Tanaka Finkelstein & Lezcano) yagize ati:”Hari abantu bambaza icyo ntekereza bakora. Igisubizo cyanjye ni kimwe: 'Mwe nk'abazungu nimuvugane hagati yanyu. Icyo nshaka ni uko mwe mubigira ibyanyu. Ntabwo nshaka ko mumbaza icyo mugomba gukora. Igisubizo kizahora ari kimwe: Mwe mubyiteho nk'uko mubona bigomba gukemuka". 

                      Nina Shaw

Ikibazo cy’abayobozi b’abazungu 

Datari Turner utunyanya filime we yagize ati:”Twagize Perezida w’umwirabura wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y'uko tugira umwirabura uyobora zimwe mu sitidiyo (Studio) muri Hollywood.

Tyler Perry yubatse bizinesi (business) idasanzwe ya studio nini itunyanya sinema, ariko kugira ngo filime ze zigere ku bantu bimusaba kunyura muri Viacom, Lionsgate na televiziyo ziyoborwa n'abazungu. Iyo tuza kugira umwirabura uyobora studio, abirabura bari kuba barakoze filime nyinshi zijyanye n’ibyiyumviro byabo n'uko babayeho".

Datari Turner

Ni gute abirabura bafatwa?

Darrell D. Miller mu mugambo ye yagize ati:” Bwa mbere njya mu birori bya Oscar, nyuma yo kunyura aho basaka abantu (Chechpoints) hagera kuri hatanu nyuma ni bwo naje kugera ku rugi rwinjira, bambwira ko abashoferi bari ahagana mu nguni. Kandi nari naje nturutse muri Hollywood ndi n'umwe mu ba mbere mu mwuga wanjye nkora.

Umwanzuro waba uwuhe?

Cynthia Erivo yagize ati: ”Akazi abantu bari gukora ko kurwanya ivangura n’irondaruhu mu mpande zitandukanye z’isi kuri njye mbona ari igikorwa kidasanzwe. Kuri njye binkora ku mutima kuko ntekereza ko ntacyo twahindura ku mpinduka zikenewe iyo ibi bitaba. Nanone, uko ibi tubivuga cyane, inkuru nyinshi tuvuga, ni ko abantu batazigera birengagiza ko biri kuba.


Abirabura baba muri Hollywood basanga gushyira amajwi hejuru hamaganwa ivanguraruhu bizatanga umusaruro ukomeye

Src: Los Angeles Times

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND