Mu gihugu cya Kenya abana b’abakobwa barenga ibihumbi 3 batewe inda muri iki gihe cya guma mu rugo mu kwirinda Coronavirus.
Muri iki gihe Isi yose
yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus ari nako hashyizweho ingamaba zo kuguma
mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukomeza ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, mu gihugu
cya Kenya habaruwe abana (abanyeshuri) bagera ku bihumbi hafi bine (3,964) bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-16 batwaye inda,
muri iki gihe cya guma mu rugo nkuko tubikesha ibarura ryakozwe n’ikigo gishinzwe ubuzima muri Kenya. Iki kigo kandi cyagaragaje ko
by’umwihariko aba bana /abanyeshuri
batwaye inda ari abo mu gace kitwa Machakos gaherereye mu Burasirazuba bwa Kenya.
Salome Muthama umuyobozi
ushinzwe kwita ku bana mu gace ka Machakos we avuga ko uku kwiyongera gukabije
kw’abanyeshuri batwaye inda ahanini
kwatewe nuko hari abana bajyanwa n’ababyeyi babo mu cyaro ku ngufu kugira ngo
babasige kwa ba nyirakuru ubundi bo (ababyeyi) bakisubirira kuba mu mujyi. Ibi
bikaba byarahuriranye n’icyorezo cya coronavirus ari nacyo cyatumye habaho
gahunda ya guma mu rugo noneho
bikarushaho kuba ikibazo.
N’akababaro kenshi Madame
Muthama yavuze ko abateye aba bana izi nda ubutabera bukwiye
kubakurikirana. Akomeza avuga ko bikiri imbogamizi kumenya abakoze ibi, agasaba
ko habaho ubufasha bwihariye kugira ngo buri kirego kibashe gukurikiranwa neza.
Ubu bwiyongere bukabije bw’abanyeshuri batwaye inda muri iki gihugu
cya Kenya bukaba buteye impungenge cyane ko aba bana batewe inda bibagiraho
ingaruka, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Plan International bwagaragaje ko
58% by’abangavu batwaye inda bwa mbere badasubira mu ishuri.Ahanini uku
kudasubira mu ishuri kukaba guterwa nuko ku ishuri umwana yabaga yigaho bahita
bamwirukana cyangwa se nawe akanga gusubirayo kubera gutinya igisebo.
TANGA IGITECYEREZO