RFL
Kigali

Songa Isaïe watandukanye na Police FC yari amazemo imyaka itanu aravugwa muri Mukura Victory Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/06/2020 16:11
0


Rutahizamu w’umunyarwanda Songa Isaïe wari umaze imyaka itanu akinira ikipe ya Police FC, yamaze kuyisohokamo nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina muri uyu mwaka w’imikino, kuri ubu biravugwa ko ageze kure aganira n’ubuyobozi bwa Mukura kugira ngo ajye gusimbura Bertrand werekeje muri Gasogi United.



Songa ni we wafashe icyemezo asaba ubuyobozi bw’iyi kipe yari amazemo imyaka itanu kumurekura akajya mu ikipe imuha umwanya uhagije wo gukina nubwo yari agifite umwaka umwe w’amasezerano.

Songa Isaïe, yageze muri Police mu mpeshyi ya 2015 avuye muri AS Kigali nyuma yo gusoza umwaka w’imikino ari we watsinze ibitego byinshi. Songa Isaïe ubwe akaba yemeye ko yamaze gutandukana na Police FC kubera kudahabwa umwanya uhagije wo gukina.

Yagize ati ”Ntabwo nkiri umukinnyi wa Police FC. Mu myaka itanu twabanye sinahava ntashimiye buri umwe wanshyigikiye yaba abafana banjye n’aba Police FC, kuko igihe kiragera ugashaka uko wahindura, ukareba n’uko ahandi hameze”.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Songa amaze iminsi aganira n’ubuyobozi bwa Mukura yo mu karere ka Huye kandi ngo ibiganiro byagenze neza ku buryo isaha n’isaha yashyira umukono ku masezerano muri iyi kipe y’amateka mu Rwanda.

Songa akaba yaba agiye muri Mukura nk’umusimbura wa Iradukunda Jean Bertrand wamaze kwerekeza muri Gasogi United.

Songa Isaïe yakunze kugaragara muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi gusa ntiyahiriwe n’umwaka ushize w’imikino, aho yakinaga rimwe na rimwe nabwo akinjira mu kibuga asimbuye.

Songa yakiniye SEC Ademy na Isonga FC mbere yo kwerekeza muri APR FC yakiniye mu mwaka w’imikino wa 2013/14 nyuma ikamurekura, aho yahise yerekeza muri AS Kigali.

Uyu rutahizamu akaba yaranahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi mu bihe bitandukanye.


Songa watandukanye na Police FC ashobora kwisanga i Huye muri Mukura VS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND