RFL
Kigali

Bayern Munich yegukanye Bundesliga ku nshuro ya munani yikurikiranya Abakinnyi bishima mu buryo budasanzwe - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/06/2020 13:04
0


Ikipe ya Bayern Munich yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Ubudage ‘Bundesliga’ ku nshuro ya munani yikurikiranya nyuma yo gutsinda Werder Bremen igitego 1-0 cyatsinzwe na Robert Lewandowski.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, Bayern Munich yatsindaga umukino wa 11 yikurikiranya, yagize amanota 76 mu mikino 32, ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 hagati yayo na Borussia Dortmund isigaranye imikino itatu gusa ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

Igitego cya Lewandowski yatsinze ku munota wa 43 ku mupira yaherejwe na Jérôme Boateng, cyafashije Bayern Munich kwegukana Bundesliga ya munani yikurikiranya, kinamufasha kugeza ibitego 31, byinshi byatsinzwe n’umunyamahanga mu mwaka umwe wa shampiyona y’u Budage. Pierre-Emerick Aubameyang kuri ubu ukinira Arsenal, yabitsinze akinira Borussia Dortmund mu mwaka w’imikino wa 2016/17.

Abakinnyi ba Bayern Munich bishimiye iki gikombe bambaye imipira yanditseho nimero 08 hanyuma bageze mu rwambariro banywa inzoga nkuko bisanzwe mu muco wabo.

Lewandowski yaraye atsinze igitego cya 31 muri shampiyona afasha umutoza we Hansi Flick kwegukana igikombe cye cya mbere.

Bayern Munich yasoje uyu mukino ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Alphonso Davies yahawe amakarita abiri y’umuhondo yavuyemo ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Iki gikombe Bayern Munich yegukanye cyabaye icya 30 mu mateka yayo ndetse niyo kipe ifite byinshi mu Budage.

Bayern Munich iracyafite amahirwe yo kwegukana ibindi bikombe kuko iri ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu izahuriramo na Bayer Leverkusen tariki ya 4 Nyakanga i Berlin, ndetse iracyari muri UEFA Champions League aho izahura na Chelsea mu mukino wa 1/8, umukino ubanza  yari yatsinze ibitego 3-0.


Abakinnyi bose ba Bayern Munich bari bambaye nimero umunani igaragaza igikombe cya munani yegukanye


Abakinnyi bishimiye igikombe begukanye


Robert watsinze igitego cyahesheje igikombe Bayern Munich










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND