Ikipe ya Kiyovu Sports ibarizwa ku Mumena ikomeje kwigaragaza cyane ku isoko ry’abakinnyi yiyubaka mu bice byose, nyuma yo gushora miliyoni zisaga 50 z’amanyarwanda yibikaho abakinnyi batandukanye ihereye mu izamu, kuri ubu abarundi 2 barimo Ngandu Omar na Bigirimana Abedi bamaze kwinjira mu Rucaca ishaka igikombe umwaka utaha.
Ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, nibwo byamenyekanye ko Ngandu Omar na Bigirimana
Abedi basinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports.
Ibiganiro hagati y’impande zombi byashyizweho akadomo kuri uyu wa Kabiri, ndetse Bigirimana Abeddy na Ngandu Omar basinyira Kiyovu Sport amasezerano y’imyaka ibiri izabageza muri 2022 bakinira Urucaca. Ngandu Omar wakiniye AS Kigali igihe kitari gito, agiye kujya afatanya na Mbogo Ally mu mutima w’ubwugarizi.
Bigirimana
Abbedy, akaba yaratsinze ibitego umunani muri uyu mwaka w’imikino, atanga
imipira ivamo ibitego igera kuri cumi n’ibiri, ndetse akaba ashobora gukina
nk’ufasha ba myugariro aho bita kuri gatandatu, akaba asanzwe akina mu bataha
izamu. Uyu mukinnyi yitezweho kuba umusimbura mwiza wa Martin Fabrice werekeje
muri Police FC.
Aba
bombi, bakaba bitezweho kuzafasha ikipe ya Kiyovu Sport guhatanira kimwe mu
bikombe bikinirwa mu Rwanda, ya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro, nkuko
biri mu mihigo y’iyi kipe yihaye kwesa mu mwaka utaha w’imikino.
Aba
bakinnyi biyongereye ku bandi banyamahanga Kiyovu ifite, barimo Nkoto Karim,
Robert Saba, Ghislain Armel ndetse na Alexis Kitata bari basanzwe muri iyi
kipe.
Kiyovu
Sports niyo kipe imaze kugura abakinnyi benshi muri uyu mwaka kandi bose
bakomeye, barimo rutahizamu Babuwa Samson, Umunyezamu Kimenyi Yves,
Ngendahimana Eric na myugariro Eric
Irambona.
Iyi kipe kandi yamaze kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri iyi kipe barimo na kapiteni Serumogo Ally. Kiyovu Sports iritegura kwakira Karekezi Olivier nk’umutoza mushya, ikomeje kwiyubaka impande zose kugira ngo igere ku ntego yihaye mu mwaka utaha w’imikino.
Ngandu wakiniye AS Kigali ubu ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports
Abedi yitezweho kuba umusimbura mwiza wa Martin Fabrice muri Kiyovu Sports
TANGA IGITECYEREZO