Ushobora kuba nawe wajyaga ubyibaza, cyangwa se ukumva ko ubwo nyine ari uko wabisanze. Burya ibintu byinshi dukora, ibimenyetso tubona cyangwa dukoresha, bigenda bigira inkomoko mu mico n'imigenzo ndetse n'imiziririzo mu bihugu byari bikomeye kera. Ibyo bihugu twavugamo za Roma, Ubuhinde, Ubugiriki, Misiri, n'ibindi.
Umukwe n'umugeni bambikana impeta mu birori byabo by'ubukwe kugira ngo berekane urukundo rwabo n'ubwitange bwabo bwose. Ariko kubera iki impeta y’ubukwe ihora ijya ku rutoki rumwe rw’ ukuboko kumwe?
Tugarutse rero ku rutoki twambaraho impeta, buriya ntibyapfuye kwizana gusa ahubwo bikomoka muri Roma ya kera cyane. Amateka atwereka ko kwambara impeta kuri uru rutonde aturuka mu bihe bya kera cyane.
Abaromani b'icyo gihe bari bazi y'uko umutsi uvana amaraso mu rutoki rwa kane
rw'ibumoso ugenda urombereje ukagera mu mutima nta handi ukatiye, nta wundi
ushamikiyeho. Ibyo rero byavugaga ko kwambara impeta kuri urwo rutoki
bisobanuye kubana akaramata, guhuza imitima, dore ko nanone kuri bo, urukundo
rwakomokaga mu mutima.
Kubera iyi myizerere, bise uwo mutsi "vena amoris"
cyangwa umutsi w'urukundo. Mu busanzwe, kugira ngo bashimangire ubumwe bushingiye
ku rukundo, bashyira impeta kuri urwo rutoki rwarimo umutsi w’urukundo
kugira ngo bagaragaze urukundo abashakanye basangiye.
Ibi kuri ubu siyansi yamaze kugaragaza ko atari byo kuko imitsi yose iva mu bice by'umubiri igenda yihuzahuza igakora umutsi munini usubiza amaraso mu mutima. Naho ku byerekeye urukundo, ubushakashatsi bugaragaza ko rudakomoka mu mutima ahubwo rufite isoko yarwo mu bwonko mu gace ka Hypothalamus, gusa umutima ukagira uruhare mu kugaragaza ko ruhari.
Icyakora nubwo ari ko bimeze mu bihugu byinshi, ariko nanone
burya hari ibindi bihugu aho bo bambara impeta iburyo. Kuri bo, imoso ivuga
umwaku, ibyago. Mu myaka yashize abagiriki bambaraga impeta ku kuboko kw’iburyo uretse
ko ubungubu bigenda bihinduka kuko bamwe mu bagiriki basigaye baratwawe n’umuco
wo mu bihugu by’iburengerazuba cyane cyane Amerika. Ibindi bihugu twavugamo Denmark,
Uburusiya, Portugal, Pologne na Espagne.
Mu Buhinde, ikiganza cy'ibumoso cyahoze gifatwa nk'ikidasukuye kandi gifite amahirwe bityo bagahitamo kwambara impeta y’ubukwe
iburyo. Ariko muri iki gihe ibiganza byombi byemerewe kwambarwaho impeta.
Rero niba wajyaga wibaza impamvu ari urwo rutoki twahisemo,
ni uko abakoronije ibihugu bya Afrika ari na bo badukanye ibyo kwambara impeta
bayambaraga kuri urwo rutoki kubera imico yabo, natwe tubigendamo gutyo.
Wari uzi ko burya ibimenyetso byinshi bikoreshwa mu buvuzi,
mu birango runaka na byo bigira inkomoko mu mico n'imyizerere gakondo ya kera.
Niba hari icyo wifuza kumenya inkomoko n'igisobanuro cyacyo wabibaza muri
comment hasi tukazabigucukumburira cyangwa ukatwandikira kuri info@inyarwanda.com
Src: www.brides.com& www.express.co.uk
TANGA IGITECYEREZO