RFL
Kigali

Dore icyo kuba umwizerwa bisobanura, birenze ibyo dutekereza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/06/2020 14:02
0


Ubudahemuka mu bashakanye bugizwe no kurahira kudahemukirana no gutekereza ko uwo mwashakanye ari inshuti yihariye, umwe rukumbi kuri buri kimwe



Kuri bamwe, ubuhemu bushobora kuba ikintu rusange ugasanga umwe mu bashakanye ahemukiye undi ibyo bikaba iminsi yose bazamarana, Ariko se kuba umwizerwa ni iki? Kuba umwizerwa birenze kutabeshya mugenzi wawe,   

Kuba umwizerwa bisobanuye kutagirana gahunda n’imwe yerekeye urukundo n’undi muntu uwo ari we wese kuko wamaze kubona uwawe, ukubereye ndetse ukunyuze

Kuba umwizerwa bisobanura guhagarika gukundana n’undi muntu uwo ari we wese nubwo umuntu wicaye imbere yawe mukabari cyangwa ahandi ari mwia cyane. Ibi bivuze ko ugomba gushikama ukanga icyifuzo icyo ari cyo cyose cyabangamira umubano wawen’uwo wahisemo kubana na we

Kuba umwizerwa bivuze kurinda impeta yawe ndetse kamenya ko ubu washatse ndetse ko wishimiye ko wahinduye buzima, ko uri mu buzima bushya n’uwo mwashakanye

Kuba umwizerwa ni ukuba inyangamugayo no kuba indahemuka kuri mugenzi wawe no kumubwira ibyabaye byose kumunsi wawe, ndetse n’ibintu bito cyane ukabimubwira utibagiwe kumubwira ko wahuye n’uwahoze ari inshuti yawe cyangwa ko hari umuntu washatse kugutereta  mu gihe wari uri gufata ifunguro rya sasita. Kuberako uyu muntu akwiye kubimenya byose , nubwo byakubabaza.

Kuba umwizerwa ni ukumenya imipaka yose umukunzi wawe yashyizeho kandi ntuyirenze. Mubyukuri, umuntu musangiye ubuzima ntakubuza kohereza ubutumwa cyangwa kwishimira ifoto y’undi muntu ku rubuga rusange, cyangwa kugira inshuti. Ariko, kuba umwizerwa mu byukuri ntabwo ari uguhisha umukunzi wawe ubutumwa woherereza abandi bantu, ntabwo bivuze kohereje ibitekerezo by’imibonano mpuzabitsina munsi y’ifoto

Kuba umwizerwa ntabwo ari ukubuza undi muntu kwinjira mu buzima bwawe gusa,Kuba umwizerwa ni ukumva urukundo rutagira umupaka ku muntu musangiye ubuzima, urukundo rurenze icyifuzo cyawe cyo kubana n’undi. Ni ukumenya ko wabonye urukundo rw’ubuzima bwawe wahisemo kumarana ubuzima bwawe bwose. Ni ukwirinda imyitwarire iyo ari yo yose yatesha umutwe ndetse yabangamira urugingo rwawe.

Src: Parlerdamour.fr

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND