RFL
Kigali

Sedy Djano agiye gusohora Filime y'uruhererekane 'Twitonze' izagaragaramo Andrée, Paul na Peter abereye 'Manager'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/06/2020 15:09
0


Sedrick Djano {Sedy Djano} umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika unazwiho ibikorwa by'urukundo, agiye gutangira gusohora Filime y'uruhererekane yise 'Twitonze' abinyujije mu muryango yatangije witwa 'Be Kind Family' uzwiho ibikorwa by'ubugiraneza.



Iyi filime izagaragaramo abagabo batatu Andree, Peter na Paul bafite ubumuga bw'ubugufi bukabije. Ni abagabo bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda biturutse ku rwenya rwabo n'inkuru y'ubuzima bwabo. Aba bagabo uko ari batatu baherutse gusinyana amasezerano y'igihe kirambye na Sedy Djano, ubu bakaba babarizwa muri Be Kind Family aho 'Manager' wabo ari Sedy Djano.

REBA HANO INTEGUZA YA FILIME Y'URUHEREREKANE 'TWITONZE'

Sedy Djano aganira na INYARWANDA, yemeje aya makuru, yongeraho ko afite intego yo kubafasha akabahindurira ubuzima. Ati "Ubu narabasinyishije. Nabahaye amasezerano arambye kuko n'ubundi mfite intego yo kubafasha, kubahindurira ubuzima, ndetse no kubaba hafi ubuzima bwabo bwose nkazabasazisha neza. Ni njye Manager wabo".


Andree, Paul na Peter bazagaragara muri filime 'Twitonze'

Filime Twitonze izagaragaramo aba bagabo izibanda kuki?

Nk'uko Sedy Djano yabidutangarije, iyi Filime 'Twitonze' ikubiye mu byo abantu babona abandi bahuranabyo umunsi ku munsi. Ni filime ikubiyemo inyigisho z'ingeri zitandukanye, ati "Abato n'abakuru bose ndayibakumbuje. Ibindi abazabasha kuyireba bazabyibonera gusa kubakunda kugorora imbavu nababwira iki. Utangira guseka itaranatangira kugeza irangiye".

Ni Filime y'ama Series izajya ica kuri YouTube Channel yitwa: BE KIND FAMILY - SEDY DJANO buri cyumweru. Sedy Djano ati "Tunaboneraho gusaba buri wese gukora subscribe mu rwego rwo kudushyigikira, no kutazacikwa na Episode n'imwe". Iyi Filime irimo abakinnyi biganjemo abari basanzwe bakinana filime na Sedy Djano nubwo byabaye ngombwa ko baba basubitse ubwo yerekezaga muri Amerika.

Ku bijyanye n'impamvu yabiteye, yagize ati "Habuze uwasigara akina role yanjye biba ngombwako tubisubika. Ariko ubu tugarukanye imbaraga ndetse n'amwe mu maraso mashya". Avuga ku mwihariko w'abakinnyi bari muri iyi Filime nshya 'Twitonze', yagize ati "Abakinnyi bose barashoboye kandi buri umwe wese afite umwimerere we. Bose muri rusange ni abakinnyi b'imena kuko bakina ibyo bakunze kandi bibarimo".


Paul, Peter na Andree basinyanye amasezerano na Sedy Djano

INYARWANDA yabajije Sedy Djano impamvu yatekereje gushyira Andree, Paul na Peter muri iyi filime, asubiza iki kibazo muri aya magambo, "Andree, Paul na Peter ni abagabo mfata nk'abavandimwe banjye dore ko nabo banakomoka i Gitarama ari naho nanjye nakuriye. Ndabakunda birenze urugero. Nabo buri uko tuvuganye bambwira ko bifuza kumbona".

Yakomeje agira ati "Ni abagabo beza kandi bakundwa na benshi, especially muri iyi Filime mu ma Episodes yo mo hagati hazagaragaramo inyigisho yereka abantu ko n'ubwo umuntu yaba afite ubumuga ubwo aribwo bwose nta mpamvu yo kumuha akato kuko ni umuntu kimwe nk'abandi bose. Ntawe uhitamo uko avuka ameze cyangwa aho avukira, nta n'uhitamo icyo azaba ejo. Rero twakagombye kubana dukundana tunafashanya kuko twese turi bene mugabo umwe".


Sedy Djano avuga ko abazajya bareba iyi filime bazajya baseka kuva itangiye kugeza irangiye

Sedy Djano yimirije imbere kuzamura impano zikiri nto

Sedy Djano uzwi cyane mu ndirimbo 'Be kind to one another' yakoranye na Riderman na Social Mula n'izindi zinyuranye harimo n'izo yakoranye na Serge Iyamuremye, yadutangarije ko afite intego yo kuzamura impano zikiri nto, akaba abitangiriye muri Filime ariko nyuma yaho akaba ashaka kujya no mu muziki n'ahandi mu kwereka amahanga ko mu Rwanda hari impano nyinshi kandi nziza.

Ati "Intego nyamukuru ya Sedy Djano ni ukuzamura Young talent cyangwa se impano zikiri nto. Nubwo ntangiriye muri filime, nzagera no muri muzika ndetse nahandi, mu rwego rwo kugaragariza isi ko n'iwacu mu Rwanda hari talents nyinshi kandi nziza". Sedy Djano yadutangarije ko agace ka mbere k'iyi Filime ye nshya 'Twitonze' kazajya hanze kuwa Kane w'iki Cyumweru turimo, buri cyumweru hakazajya hasohoka agace gashya.


Sedy Djano nyiri filime y'uruhererekane 'Twitonze'


REBA HANO INTEGUZA YA FILIME Y'URUHEREREKANE 'TWITONZE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND