Iminsi itanu niyo ibura ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’ isubukurwe, abashinzwe gutegura iyi shampiyona ikunzwe na benshi ku isi, batangaje amabwiriza ngenderwaho agomba gukurikizwa ubwo imikino izaba isubukuwe harimo kutarenza abantu 300 muri Stade.
Biteganyijwe
ko Premier League izasubukurwa ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020, nyuma
y’iminsi isaga 100 ihagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus.
Nubwo
abainnyi abantu 300 bazaba bemerewe kwinjira muri Sitade, abakinnyi nabo
bemerewe gusubira mu kibuga, ntabwo
bikuraho ingamba zisanzwe zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus,
harimo nko guhana intera no kwambara udupfukamunwa.
Abakinnyi
bazaba bari mu kibuga nabo bagomba kudacira mu kibuga, kutipfuna no kutarenga
ku mabwiriza yo guhana intera mu gihe cyo kwishimira igitego.
Abakinnyi
n’abatoza ntabwo bategetswe kwambara udupfukamunwa.
Premier
League kandi yemeje ko kandi abana batoragura imipira batemewe kuko
hazakoreshwa imipira yatewe imiti yica virusi gusa.
Abantu
batarenze 300 barimo n’abanyamakuru nibo bazaba bemewe muri Sitade, aho hasi
hazaba hari abatarenga 110 barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi.
Mu
gusohoka cyangwa binjira mu rwambariro, abakinnyi, abatoza n’abasifuzi bazajya
bubahiriza amabwiriza yo gusiga intera hagati yabo mu gihe abakinnyi bazajya
bakaraba intoki bakoresheje imiti yica udukoko mbere yo kwinjira na nyuma yo
kuva mu kibuga naho kuri hoteli bakazajya bapimwa umuriro.
Ubwo
shampiyona izaba isubukuwe, imwe mu mikino izajya ibera ku bibuga byihariye ni
ukuvuga bitagize ikipe bibogamiyeho kuri abiri ari gukina.
Ku
ikubitiro imikino ibiri niyo izabanziriza indi ubwo Premier Legue izaba
isubukuwe, harimo umukino wa Manchester City na Arsenal ndetse n’uwa Aston Villa na Sheffield, ikazakinwa tariki
ya 17 Kamena 2020.
TANGA IGITECYEREZO