RFL
Kigali

Kanye West umuhanzi ukize kurusha abandi bose ku Isi yujuje imyaka 43, Menya byinshi byaranze ubuzima bwe

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:8/06/2020 14:30
0


Amazina yiswe n’ababyeyi ni Kanye Omari West. Yabonye izuba kuwa 8 Kamena 1977, ibisobanuye ko uyu munsi yujuje imyaka 43. Ni umwe mu bashabitsi bari kuyora agatubutse mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imyambaro by’umwihariko mu nkweto. Mu minsi ishize yagaragaye ari mu bikorwa byo gusenga cyane. Menya ibihe by'ingenzi byaranze ubuzima bwe.



Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West yavukiye muri Atlanta akurira muri Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abyarwa na Ray West na Dr. Donda C. (Williams) West. Se yari umunyamakuru ufotora muri The Atlanta Journal-Constitution naho nyina umubyara yari umwarimu kuri Clark Atlanta University aho yigishaga icyongereza. Kanye West yaje gukura atari kumwe n’ababyeyi be bose kuko batandukanye afite imyaka 3.

Umuryango wa Kanye West ntabwo bari abantu bakize cyangwa bakennye ahubwo bari m urugero (Middle class family). Yize amashuri ye kuri Polaris High School, gusa ku myaka icumi yaje kwimukana na nyina bajya gutura mu Bushinwa ahitwa Nanjing aho nyina yigishaga kuri Nanjing University, gusa ntabwo bahatinze.

Iki gihe ishuri Kanye West yigagamo ni we mwimukira wabagamo gusa! Ku bijyanye n'amanota Kanye West yabonaga akiga iyo ayabajijwe, asubiza ko yabona Grades ya A cyangwa B gusa akavuga ko atabaga ari mu bambere mu ishuli.

Intangiriro y’ubwamamare bwa Kanye West uzwi nk’umuhanzi ukize kurusha abandi ku Isi

Ibijyanye n’impano yo kuririmba injyana ya HIP HOP bya Kanye West byatangiye ubwo yari akiri umwana aho yajyaga yandika imivugo, gusa byaje kwaguka. Nyina yatangaje ko yabonaga Kanye West nk'umunyempano mu gihe yigaga mu mwaka wa 3 w'amashuri abanza.

Icyo gihe Kanye West yakundaga cyane umuziki ndetse no gushushanya hakiyongeraho n'imuvugo yajyaga yandika. Iki gihe kandi ni nabwo Kanye West yatangiye kujya arapa ndetse anandika indirimbo, ageze mu mwaka wa 7 w'amashuri abanza yatangiye kwandika indirimbo akajya azigurisha n’abahanzi.

Ku myaka 13, Kanye West yanditse indirimbo ye ya mbere yitwa ”Green Eggs and Ham” yinginga nyina ngo ambwishurire amafaranga yo kujya kuyikoresha muri studio, nyina arabyanga.


Nyuma Kanye West yaje kuba inshuti na mu Producer witwaga DJ No I.D waje no kuba umujyanama we. Iki gihe ni bwo Kanye west yaje gutangira kwiga gukora indirimbo aho ku myaka 15 yatangiye kuba intyoza mu gucura ingoma.

Akimara kurangiza kwiga amashuri yisumbuye yabonye amahirwe yo kujya kwiga muri 'American Academy of Art' aho yigaga ibijyanye n'ubugeni aha hari mu 1997, gusa nyuma yaje guhita ahindura inshuri ajya kwiga icyongereza muri 'Chicago State University' yari yashakiwe na nyina nawe wari umwarimu w’icyongereza w'agatangaza.

Amaze guhindura ishuri Kanye West wari umaze kuba intyoza mu gukora indirimbo yabonye ishuri riri kumutwara umwanya munini ahita ava mu ishuri yiyegurira umuziki nk’inzozi z’ubuzima bwe. Iki gikorwa cyo kuva mu ishuri ntabwo cyashimishije nyina umubyara kuko yashakaga ko umuhungu we aba inzobere kuko nk’umubyeyi wari warize cyane yatekerezaga ko kwiga ari yo soko y’ubukungu.  

Nyuma y'ibi byabaye, nyina wa Kanye West yaje gutangaza inkuru itangaje ubwo umuhungu we yari amaze kuba icyamamare aho yagiraga ati ”Iki gihe iyi nkuru yo kuva mu ishuri ku muhungu wanjye yangezeho injanjagura umutwe kuko natekerezaga ko kwiga amashuri menshi ari yo nzira nziza y’ubuzima bwiza gusa.

Nyuma naje kumenya ko hari imyuga myinshi idasaba kwiga amashuri menshi cyane kandi igatunga ba nyira yo.  Kuba Kanye West yarakoze Album ye ya mbere akayita College Dropout byari bimeze nko gushaka kugaragaza ko ari byiza gukurikira inzozi z’ubuzima bwawe kuruta kwita ku byo rubanda bari gukora cyangwa bashaka ko ukora”.

Kanye West agitangira yari umu producer mwiza kuko ku myaka 19 y’amavuko yari yaratangiye gukora indirimbo ndetse harimo n'izari zimaze kuba ubukombe aha hari mbere y'uko ava mu ishuri. Kanye West avuga ko abahanzi babaye ab'ikitegerezo kuri we mu rugendo rwa muziki ari; Tribe Called Quest, Stevie Wonder, Michael Jackson, George Michael, LL Cool J, Phil Collins na Madonna.

Ibihembo Kanye West yagiye abona

·         Grammy Award (2012)

·         Grammy Award (2011)

·         Grammy Award (2009)

·         Grammy Award (2008)

·         Grammy Award (2007)

·         Best Rap Solo Performance (2007)

·         Best Rap Solo Performance (2005)

·         Grammy Award (2005)

·         Grammy Award (2004)

Indirimbo ushobora kuba utazi ko zakozwe na Kanye West ubwo yari akiri gutangira urugendo rw’umuziki harimo; Jermaine Dupri feat. Nas, “Turn It Out” (1998), Harlem World feat. Carl Thomas, “You Made Me” (1998), Foxy Brown, “My Life” (1999), Lil Kim, “Don’t Mess With Me” (2000), The Madd Rapper feat. Eminem, “Stir Crazy” (2000), Da Brat feat. La Joyce, “Chi Town” (2000), Scarface feat. Jay Z, Beanie Sigel, “In Cold Blood” (2002), Trina feat. Ludacris, “B R Right” (2002), Mos Def feat. Faith Evans, “Brown Sugar (Fine)” (2002), Jay Z feat. Twista, Killer Mike, Big Boi, “Poppin’ Tags” (2002) n'izindi

Ibikorwa by’ubucuruzi bya Kanye WestKanye West magingo aya ni we uza ku isonga ku Isi wakoreye amafaranga menshi mu mwaka wa 2020 tugeze hagati aho yinjije agera ku Miliyoni $170. Afite ikigo gikora ikweto kiri mu biri kumugira umuherwe ku buryo benshi batari kwiyumvisha ”YEEZY”. Ubu bwoko bw’inkweto buri mu bugezweho cyane ku Isi. Ntabwo ari ubu bucuruzi gusa akora kuko anakora ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n'ubugeni ”Fashion”.

Magimgo aya ubutunzi bwa Kanye West bwarazamutse kuko urubuga rwa Forbes rwerekana ko atunze Miliyari $1.3 gusa we arabihakana akavuga ko ayarengeje. Hari n'imbuga zitandukanye zigenda zikora intonde z’ibyamamare bikize zivuga ko atunze arenga Miliyari $3.3.

Muri ubu bucuruzi bwa Kanye West ahanini butizwa umurindi n’ibikorwa byiganjemo ubuhanga ashyira mu kwamamaza ndetse hakiyongeraho n'uruhare rw’umugore we w’ikizungereze ‘Kim Kardashian’ uri mu baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuko afite uburanga bukurura benshi.

Ibijyanye n’urusengero rwa Kanye West


Kanye West mu mu ntangiriro z'uyu mwaka yagiye agaragara mu bikorwa by'amasengesho aho binavugwako asigaye yarashize idini ”Sunday Service” ndetse ko afite abayoboke benshi. Muri iri dini ni we akenshi uba uyoboye ibikorwa byaryo ndetse aba ari imbere muri korali iririmba muri iri dini. Iyi korari yitwa Intoranwa ’The Sample’.

Kanye West ni umugabo ufite abana bane n’umugore umwe ari we Kim Kardashian. Kuri iyi nshuro uyu muraperi arasa n’umuntu uri kwihebera ubucuruzi kuruta ikindi icyo ari cyo cyose.  


Kanye West hamwe n'umugore we Kim Kardashian


Kanye West hamwe n'umuryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND