RFL
Kigali

Rayon Sports iranyomoza amakuru y‘igurishwa rya Yannick Bizimana muri APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/06/2020 12:24
0


Ikipe ya Rayon Sports yahakanye yivuye inyuma amakuru akomeje kuvugwa ko yamaze kugurisha rutahizamu wayo Yannick Bizimana muri APR FC. Iyi kipe yatangaje ko uyu mukinnyi agifite umwaka wo kuyikinira kandi ko nta masezerano amugurisha yabayeho.



Amakuru dukesha Radio 10 avuga ko Gatanu w’icyumweru gishize ari bwo APR FC yasinyishije Bizimana Yannick amasezerano y’imyaka ibiri, itanze akayabo ka Miliyoni 20 FRW, bifasha Rayon Sports guhemba abakinnyi bayo n’abakozi ikirarane cy’ukwezi kwa kabiri yari ibabereyemo ndetse yishyura Kapiteni Rugwiro Herve amafaranga yo kumugura yamusigayemo.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko nyuma yo kugerageza kugura Bizimana Yannick mu nzira z’ubusabo ntibikunde, APR FC yegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports baganira ku giciro cy’uyu mukinnyi.

Uretse aya mafaranga Rayon Sports yahawe, ngo mu masezerano impande zombi zagiranye harimo ko Rayon Sports ifite gahunda yo gukinisha abakinnyi bakiri bato izahabwa bamwe mu bakinnyi bo mu Intare FA.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Rayon Sports bahakanye ko nta masezerano yo kugurisha Yannick Bizimana yigeze abaho kandi ko uyu mukinnyi akiri uwa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka.

Ubwo butumwa buragira buti ”#YannickBizimana ni umukinnyi wa @rayon_sports kugeza mu mwaka w'imikino 2020/2021. Nta masezerano amugurisha yigeze abaho nk'uko bamwe mu banyamakuru babitangaje!!!! Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa @rayon_sports!”.

Bizimana Yannick yaba yiyongera ku bandi bakinnyi bashya APR FC iherutse kugura barimo Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné, bombi bakinannye muri AS Muhanga ndetse na Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports.

Yannick yaba abaye umukinnyi wa karindwi uvuye muri Rayon Sports yakinnye shampiyona ya 2019/20 nyuma ya Irambona Eric na Kimenyi Yves (bombi baguzwe na Kiyovu Sports), Iradukunda Eric ‘Radu’ na Rutanga Eric (baguzwe na Police FC), Michael Sarpong wirukanywe na Mugheni Kakule Fabrice watandukanye nayo nyuma yo kubwirwa ko igiye gukinisha abana kandi agasabwa kugabanya umushahara.

Bizimana w’imyaka 23 yakinnye muri AS Muhanga mu 2017-18 nyuma yo gutizwa na Gitikinyoni FC yo mu cyiciro cya kabiri nayo imufasha kubaka amateka, birangira ageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize.


Ubutumwa bwatanzwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports


Biravugwa ko Yannick yamaze gusinya muri APR FC imyaka ibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND