RFL
Kigali

USA: Umusore yamaze amasaha 10 akora isuku ahabereye imyigaragambyo agororerwa imodoka na buruse ya Kaminuza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/06/2020 0:45
0


Antonio Gwynn Jr umusore w'umwirabura w'imyaka 18 y'amavuko yabonye ibyangijwe n’imyigaragambyo yabereye mu mujyi yavukiyemo wa Buffalo, muri New York, ahita yiyemeza kuhakora isuku kugira ngo abantu baze kuhagaruka hasa neza.



Antonio Gwynn Jr yatangiye gukora isuku saa Munani z'ijoro ku wa Mbere tariki 1 Kamena 2020 ntiyahagarara, akomeza gukora isuku amara amasaha 10 adahagaze. Yasukuraga ahabereye imyigaragambyo yamagana ihohoterwa rikorerwa Abirabura baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni imyigaragambyo yatangiye nyuma y'urupfu rwa George Floyd wanigishije ivi n'umupolisi wo muri Amerika. Ubwo itsinda ry'abaturanyi ryateguwe gukora isuku aho hantu habereye imyigaragambyo ryahageraga mu gitondo ngo ritangire gukuraho ibyangiritse, basanze Gwynn yarangije imirimo myinshi.


Yamaze amasaha 10 akora isuku ahantu habereye imyigaragambyo

Gwynn w'imyaka 18 y'amavuko ni umunyeshuri mu mashuri yisumbuye akaba yitegura kujya muri Kaminuza. Yatangarije CNN ko yabonye ku makuru bavuga ko Bailey Avenue muri Buffalo hari yuzuye ibirahure n'imyanda, kandi yari azi ko abantu bakeneye gukoresha uwo muhanda kugira ngo bakore akazi mu gitondo, ni ko kwiyemeza kuhakora isuku.

Inkuru y'uko Gwynn yafashe icyemezo wenyine cyo gukora isuku agace avukamo, yakwirakwiye henshi, ikora cyane ku mutima abo muri ako gace. UwitwaMatt Block yabonye inkuru ya Gwynn ku makuru maze ahitamo kumuha igihembo cyiza cy'imodoka y'umutuku yo mu bwoko bwa Mustang yakozwe mu 2004.

Yakoze isuku ahabereye imyigaragambyo ahembwa imodoka nziza cyane

Matt Block, ufite imyaka 27 y'amavuko, yabwiye CNN dukesha iy nkuru ko iyi modoka ari yo yashakaga kuva akiri umwana, ariko muri iyi minsi akaba ari kuyikoresha rimwe na rimwe. Yavuze ko yabonye Gwynn asaba inama zo kugura imodoka kuri Facebook, maze Matt ahitamo kumuha iyi modoka ye ya siporo.

Mu bigaragara ko impano uyu musore yahawe ifite ibisobanuro birenze ibyo Block yigeze atekereza. Nyina wa Gwynn witabye Imana mu 2018, na we akaba yaratwara Mustang itukura. Amaze kubona ibimubayeho Gwynn yavuze ko yatunguwe ndetse akorwaho ku mutima, ati "Nta magambo mfite yo kuvuga,".

Umucuruzi waho, Bob Briceland yamenye impano ya Block yatanze, maze ahitamo kongera umwaka w'ubwishingizi bw'imodoka ku buntu binyuze mu bigo bye by'ubwishingizi.Briceland yabwiye CNN ishami rya WKBW ati: "Numvaga gusa ngomba kumufasha. Tugomba guhuriza hamwe umujyi wacu wose no kwereka abantu uburyo hano hari abantu benshi beza."

Nyuma y’ishuri ryisumbuye, Gwynn yari yateguye kuzajya mu ishuri ry’ubucuruzi, akaba ayaragiye yizigamira kugira ngo yige kaminuza. Bamaze kumva inkuru ya Gwynn, Kaminuza ya Medaille i Buffalo yamuhaye buruse yo kwiga ubucuruzi guhera muri uku kwezi. Imwe mu nzozi ze nyinshi ni ugufungura ikigo cy'ubucuruzi gikora isuku.

Ni ubwa mbere Gwynn yamamaye ku bikorwa bye byiza, ariko ntabwo ari bwo bwa mbere ahagurukiye gufasha abandi. Ni umunyamuryango wa Kappa Phi aho akunda gukora umuganda, kandi agafasha mu nsengero.Gwynn yashimiye cyane abaturage bagaragaje bakanishimira igikorwa yakoze, agira ati: "Nishimiye ibyo buri wese ankorera."


Yagororewe imodoka nziza cyane kubera igikorwa cyiza yakoze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND