RFL
Kigali

Umunyarwenya wifuza kuba umucamanza: Ibyo wamenya kuri Grace Teta wamenyekanye yigana Pastor Theogene

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/06/2020 7:01
0


Buri munsi hagenda havuka hakanamenyekana impano nshya yaba mu muziki, sinema, imikino, n’ibindi byiciro bitandukanye. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri Grace Teta umunyarwenya mushya wamenyekanye cyane yigana Pastor Theogene n’abandi banyuranye akoresheje urubuga rwa 'Tik Tok‘ ruri mu mbuga zikunzwe cyane muri iyi minsi.



Grace Teta umwibuke mu rwenya yakoze mu bihe bishize yiganye Pastor Theogene Niyonshuti, umunyarwenya Joshua ubwo yari mu rusengero hamwe na Rev Dr. Can Antoine Rutayisire wa EAR Remera, Nyakwigendera Dj Miller, Ama G The Black, Sky2, Super Manager n’abandi. Mu bihe bya ‘Guma mu Rugo’ mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, uyu mukobwa yifashishije 'Tik Tok', asusurutsa abantu aho yifataga amashusho arimo kwigana abantu banyuranye, ukabona biryoheye ijisho. Na n'ubu arakomeje ndetse ko avuga ko ibyiza biri iimbere.

REBA HANO TETA GRACE YIGANA AMA G THE BLACK

Azwi mu rwenya yakoze yigana Ama G ubwo uyu muraperi yasubizaga umunyamakuru wari umubajije igihe aherukira kunywa Fanta iyo ari yo yose, hanyuma Ama G agahita atumiza ‘Fanta Citron’ yise ‘Ritiko’ aho yashakaga kuvuga icupa rinini. Yanamamaye kandi mu rwenya yakoze yigana Pastor Theogene wabwirije abantu akababwira ko nta mwana w’i Butare warya ibyo kurya bitari avoka, akungamo ati ‘Byagenze gute se’?. Uburyo uyu mukobwa asubiramo aba bantu ahuza imvugo n'ibimenyetso, burwaza benshi imbavu.


Uwo munyarwenya mushya muri 'Comedy Nyarwanda' turi kuvuga, amazina ye yose ni Grace Teta Ayinkamiye, akaba umunyarwandakazi ubarizwa muri Canada mu mujyi wa Ottawa hamwe n’umuryango we. Ni umunyeshuri mu mwaka wa mbere wa Kaminuza. Ni umwana w’imfura mu bana 4 na we arimo. Yavukiye mu Rwanda mu karere ka Muhanga akurira muri Kigali, umuryango we ubu utuye ku Kimironko. Avuga ku bwana bwe, yagize ati “Mu bwana bwanjye sinari umwana utuje narakubaganaga ariko nkunda no kugenda, Hanyuma nakuze numva nzaba umu Air Hostess narabikundaga cyane”.

INYARWANDA yaganiriye n’uyu mukobwa Grace Teta, tumubaza inzozi ze mu mwuga wo gusetsa abantu. Yatangiye avuga ko akunda kuganira no guseka ari naho hashibutse kwigana abantu mu buryo busekeje akabikora agamije kuvana benshi mu bwigunge. Ati “Ubu tuvugana Grace ni umuntu ukunda kuganira no guseka cyane ariko siko bihora kuko buri kintu ngikora mu mwanya wacyo. Nkaba nkunda cyane cyane gusenga kuko njyewe ubuzima bwanjye ni ho bushamikiye”. Yavuze ko hejuru yo gusetsa abantu, yifuza kuzaba umucamanza, ati “Nkaba nifuza kuzaba umucamanza mu bijyanye n’amategeko”.

Grace Teta Ayinkamiye yavuze ko impano yo gusetsa abantu yayivumvuyemo ubwo yigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yagera mu rugo akigana ababyeyi be. Ati “Impano mfite yo gusetsa cyangwa se kwigana abantu nabimenye niga muri Ordinary Level nigana ingendo z’abantu aho nigaga hanyuma nagera mu rugo nkiganira Mama na Papa abantu ukuntu bavuga bikabasetsa. Gusa ku bijyanye na TikTok nayitangiye muri December umwaka ushize gahoro gahoro”.

GRACE TETA YAHISHUYE KO NA WE URWENYA RWE RUMUSETSA CYANE!


N’ubwo yigana abantu, ababonye amashusho yifashe bagaseka cyane, Grace Teta yaduhishuriye ko nawe iyo arimo ategura urwo rwenya, ibitwenge biba byamwishe. Ati “Iyo ndi kwifata amashusho ntabwo bingora cyane gufata amagambo ahubwo ikingora ni ukubikora kuko ndaseka cyane rwose njya kuyishyira hanze ari nk’iya gatanu”. Yunzemo ati “Nkoresha application yitwa TikTok ikoreshwa mu buryo bwo gufata amashusho n’ibindi byinshi bitandukanye. Ngerageza kureba ikintu kizasetsa abantu ariko kikanabasigira inyigisho”.

Twamubajije niba abantu yigana abanza kubasaba uburenganzira, asubiza iki kibazo muri aya magambo “Nta burenganzira njya mbasaba gusa n’impungenge ndazigira ariko nkumva nta kosa ririmo nta by’urukozasoni nashyiramo cyangwa ibigaya abo bantu, gusa uwo bizabangamira azambwire”. Yavuze kandi nta muntu wihariye yavuga ko ariwe afatiraho icyitegererezo muri Comedy, ati “Muri Comedy ubundi nta muntu mfatamo nka Role model kuberako bose mbona bashoboye kandi ndabakurikira cyane rwose”.

Ku bijyanye n’urwegp yifuza kugeraho muri Comedy, yavuze nko bitewe n’urukundo abantu bari kumwereka, yifuza kugera hejuru cyane. Ati “Gusa nifuza kubera ku rwego ruri hejuru kuko kubera ubu namaze kubona ko ibyo nkora bishimisha benshi”. Icyakora anavuga ko ataramenya neza impano yifitemo bitewe n’uko icyo akoze cyose abantu bacyishimira, ati “Njyewe kugera ubu sindamenya neza impano nifitemo kuko ikintu ngerageje gukora kubera Imana ndagishobora rero sindamenya neza Impano yanjye”.

KUKI GRACE TETA AKUNDA KWIGANA PASTOR THEOGENE?


Iki ni ikibazo buri umwe yakwibaza mu bakurikira urwenya rw’uyu mukobwa kuko inshuro nyinshi tumubona yigana Pastor Theogene ari narwo rwenya rwe usanga abantu benshi bakunze cyane. Yavuze ko akunda cyane Pastor Theogene ndetse ngo yifuza guhura nawe. Ati “Pastor Theogene ndamukunda cyane kandi nkurikira inyigisho ze ahubwo nkamwe nk’itangazamakuru muzampuze nawe kuko ari mu ba Pasiteri banyubaka pe kandi uribyiruko ruramukunda pee”

Yadutangarije ko akunda cyane Pastor Theogene, akaba amukundira ko avugisha ukuri ndetse ngo umunsi bahuye ni cyo kintu cya mbere azamubwira, ati “Duhuye namubwira ko mukunda kandi nkunda uburyo avugisha ukuri”. Yavuze ko kumunda cyane abikomora ku kuba nawe ar umukristo, ati “Yego njyewe ndi umukristo narabatijwe mu mazi menshi mu Rwanda nsengera muri Foursquare City Light Center Kimironko ariko na hano muri Canada ndasenga naho muri Eglise bita Arch of the Lord Ottawa”.


Grace Teta Ayinkamiye yabwiye INYARWANDA ko amaze gukora ibihangano bigera kuri 30, gusa ngo ibyo atarashyira hanze ni byo byinshi ari naho ahera abwira abakunzi be ko abahishiye byinshi byiza. Ati “Igihangano cyanjye cyimfata byibura 10 to 15 Min (Hagati y’iminota 10 na 15) kugira ngo mbe nkirangije. Kugera ubu nta Challenge mpura nazo. Maze gukora ibihangano bigera kuri 30 ariko ibimaze kujya hanze nibike cyane gusa mbahishiye byinshi”.

Grace Teta yavuze ko mu bantu batumye akunda ibyo akora harimo na Dj Miller uherutse kwitaba Imana. Ati “Mu bo maze kwigana harimo Theogene, Dj Miller nubwo atakiriho ariko ari mu batumye nkunda ibyo ndi gukora uyu munsi kuko yampaga courage kandi akanshyigikira. Yavuze ko kwigana abantu azabikomeza akigana umuntu wese ukora ibintu bisetsa abantu, ati “Njyewe umuntu wese uzakora ibintu nashobora gusubiramo bigasetsa abantu nzamwigana nibiba bitabangamye ku bwo umutekano we”.

REBA GRACE TETA YIGANA UMUNYARWENYA JOSHUA

REBA HANO GRACE TETA YIGANA PASTOR THEOGENE

REBA GRACE TETA YIGANA PASTOR THEOGENE ATI 'UMUBUMBE NI DANGER'


Grace Teta avuga ko akunda cyane Pastor Theogene ndetse ngo yifuza guhura nawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND