RFL
Kigali

USA: Umuhanzi Sako NY yasoje Kaminuza apfukama hasi ashimira umubyeyi we-AMAFOTO&VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/06/2020 20:34
0


Umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nzeyimana Sako Kamali {Sako NY} uzwi cyane mu ndirimbo 'Umuti' yakoranye n'umuraperi Jay Polly, ari mu byishimo bikomeye yatewe no gusoza amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree).



Sako NY utuye mu mujyi wa New York, yasoje Kaminuza mu bijyanye na 'Human Services' na 'Physical Therapy' muri Genesee College, iherereye muri New York. Uyu musore avuga ko n'ubwo ari umuhanzi ariko amasomo ye ari yo yari amuraje ishinga. Kuba yafatanyaga amasomo n'umuziki, ubu akaba ayasoje, ni ibintu yishimira cyane kuko na kimwe cyabangamiye ikindi.

Avuga ko rwari urugendo rutoroshye gufatanya umuziki n'amasomo ariko ubu arashima Imana ko yamushoboje kuba ayarangije. Yishimiye cyane gusoza amasomo ye ya Kaminuza aho kuri ubu gahunda ikurikiyeho ari ukujya gukorera muri Morocco (North Africa) mu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye (UN), kabone n'ubwo habanje kuzamo imbogamizi.


Sako NY mu byishimo byo gusoza Kaminuza

Sako NY uvuga indimi 4 adategwa ari zo Icyongereza, Ikinyarwanda, Igiswahili na Amharic (Ururimi rwo muri Ethiopia), avuga ko gahunda yo kujya gukorera muri Morocco ari ibintu yari yishimiye cyane, gusa hakaba harajemo ikibazo cya Covid-19 ariko vuba iyi ndwara nirangira avuga ko azahita yerecyezayo.

Sako NY yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC/RDC), mu gace kitwa Bunagana (Jomba) North Kivu. Yakuriye muri Ethiopia ariho yigiye guhera mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza (Primaire) kuko yavuye muri Congo akiri muto. Yaje gukomeza kwiga, ahava yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye (Secondary).

Nyuma yaho yakomereje amashuri yisumbuye (High school) muri Rochester Early college International High school muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA. Arangije ayisumbuye, yakomereje muri Kaminuza yitwa Genesee College, iherereye muri Leta ya New York, ubu aka ari bwo asoje amasomo ye ya Kaminuza aho kuri uyu wa 6/06/2020 yashyikirijwe impamyabumenyi ye.


Sako NY avuga ko atabona icyo aha umubyeyi we mu kumushimira ibyo yamukoreye

Sako NY arashimira byimazeyo umubyeyi we (Nyina) utarateshutse ku nshingano no kumuba hafi yewe n'amasengesho ye ya buri gihe mu rugendo rw'imyigire ye. Arashimira cyane kandi umuvandimwe we akurikira witwa Eslon NY, agashimira uwitwa Serge mukuru wabo, agashima byimazeyo uwitwa Izidori Bucyanayandi (Gacuruzi) ndetse n'abarimu bose bamwigishije.

Mu kugaragaza ko ashimiye byimazeyo umubyeyi we, Sako NY yapfukamye hasi amushimira uruhare yagize mu rugendo rwe rw'ishuri. Aganira na INYARWANDA, Sako NY yavuze ko yavuze Se akiri muto, bituma Nyina ari we ubamenyera buri kimwe cyose. Yavuze ko atabona ukundi amushimira ndetse ko atabona ikintu amwitura, uretse guca bugufi akamushimira akamwereka ko amukunda cyane. Yagize ati:

Nabuze papa wanjye ndi muto cyane, ubwo rero urumva mama ni we warwanye n'ubuzima bwanjye akamenya buri kimwe nkeneye nk'umwana, ubwo rero sinabona ukundi namushimira usibye guca bugufi nkamushimira. Nta kindi kintu nabona namuha sinamuha imodoka ngo imushimishe cyangwa n'ikindi cyose usibye kumwereka ko mukunda. Gusa nahise ngira emotion, nahise nibuka byinshi nta kundi nari gushimira usibye gupfukama.

REBA HANO SAKO NY APFUKAMYE HASI ASHIMIRA UMUBYEYI WE

Sako NY arashimira umubyeyi we wamufashije kwiga akaminuza akanashimira Imana yamushoboje muri urwo rugendo rutoshye

REBA HANO INDIRIMBO 'UMUTI' SAKO NY YAKORANYE NA JAY POLLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND