RFL
Kigali

Buravan yasohoye amashusho y'indirimbo “Low Key” ashimangira ko urukundo rukwiye kuba urwa babiri-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2020 9:27
0


Umuhanzi Yvan Buravan wamuritse Album ya mbere yise “The Love Lab” yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Low Key”, yavuzemo ko urukundo rukwiye ari urwa babiri, ntawe ukwiye kugira uruhare mu mahitamo yabo.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Low Key” yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatanu afite iminota 03 n’amasegonda 31’, aho mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Bob Pro. 

Isohotse ikurikira “Oraha” yakoranye na Charly&Nina, “Ndagukunda”, “Inkuru”, “Feel it” n’izindi zakomeje izina ry’uyu muhanzi wegukanye Prix Decouverte RFI 2018.

Buravan yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo “Low Key” atekereza uko urukundo rwagakwiye kumera, we avuga ko rwagakwiye kuba urwa babiri.

Yavuze ko iyo urukundo rubaye urwa babiri rukomera kandi bigatanga amahoro ku mpande zombi. Anavuga ko mu Kinyarwanda, bavuga ko ibanga ari irya babiri, iyo rimenywe n’undi, kenshi birapfa.

Buravan ati “Nayanditse (indirimbo) mu buryo bw’igitekerezo cy’uko ntekereza urukundo rukwiye kumera, aho mvuga ko ari urwa babiri. Kuko ntekereza ko ari byo bitanga amahoro.”

Mu ndirimbo, Buravan yishyira mu musore wasaye mu nyanja y’urukundo akabwira umukunzi we ko iyo bari kumwe aba yumva bari muri edeni ndetse ko ari Adam akaba Eva.

Yakoresheje abasore n’inkumi b’ababyinnyi batigisa umubyimba bigatinda. Imibyinire yabo n’uburyo bitwaye mu mashusho y’iyi ndirimbo bijya guhura neza n’ibyo nyakwigendera Michael Jackson yakoraga mu ndirimbo ze.

Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Cedric Dric [Deric Ent], umusore ukorana bya hafi na benshi mu bahanzi barimo Knowless Butera, Meddy n’abandi.

Ni umwe mu basore babahanga mu gufata no gutunganya amafoto n’amashusho. Azwi cyane binyuze ku mashusho y’amasegonda yagiye asohora akubiyemo incamake y’ibitaramo bitandukanye yakozemo.

Buravan yasohoye indirimbo yavuzemo ko urukundo rukwiye kuba urwa babiri

Yvan Buravan yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Low Key"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "LOW KEY" Y'UMUHANZI YVAN BURAVAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND