RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yasohoye indirimbo nshya 'Unconditional love' yari amaze imyaka 5 asengera-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/06/2020 12:12
0


Umuramyi Serge Iyamuremye ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Yari njyewe', 'Biramvura', 'Ishimwe', 'Ndakubaha' n'izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Unconditional love' yari amaze igihe kinini cyane asengera nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.



Avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya yumvikana mu ndimi zitandukanye nk'Igiswahili n'Icyongereza, Serge Iyamuremye yadutangarije ko yayanditse nyuma yo gutangazwa n'urukundo rw'Imana. Ati "Iyi ndirimbo yaje bitewe n'uburyo isaha ku yindi mbona urukundo rwa Yesu ku buzima bwanjye . Iteka wananiwe, ntakureka. Isi yakwanze, we ntakureka. Ntabuzima, we ntakureka. Agukunda mu byago. Usigarana nawe inshuti zakuretse".

Serge Iyamuremye yabwiye INYARWANDA ko yaje gusanga urukundo rwa Yesu ari impano ihebuje abizera Imana bahawe.  Ati "Naje gusanga urukundo rwa Yesu ari ikintu kidasanzwe abizera twahawe". Yadutangarije ko hari hashize imyaka hafi itanu asengera iyi ndirimbo, ati "Ikindi iyi ndirimbo kuri njyewe ni imwe mu ndirimbo maze hafi imyaka 5 nsengera. Iyo rero ni imwe mu ndirimbo maze iyo myaka nsengera".

Serge Iyamuremye ari mu bahanzi bakomeye ndetse bakunzwe cyane mu muzik wo kuramya no guhimbaza Imana. Izina rye rizwi na benshi cyane cyane urubyiruko n'abandi bakunda indirimbo zibyinitse n'izindi ziri mu njyana zigezweho aho twavugamo 'Amashimwe', 'Yari njyewe', 'Arampagije' n'izindi.  Akunzwe cyane kandi n'abakunda indirimbo zo kuramya Imana zimwe umuntu aririmba yumva arimo kuganira n'Imana aho twavugamo 'Biramvura'. 


Serge avuga ko iki ari igihe cye cyo gukora cyane

REBA INDIRIMBO 'UNCONDITIONAL LOVE' YA SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND