Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryandikiye abanyamuryango baryo ribatumira mu nama nyunguranabitekerezo izaba igamije kwiga uko bazagabana ibiribwa bagenewe n’umuterankunga.
Kuri
uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2020, FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo bose
ibamenyesha ko hari inkunga y’ibiribwa yemerewe n’umufatanyabikorwa wayo, bityo ko hagomba kuba inama yiga uburyo yazagabanywa.
Yagize
iti “Tunejejwe no kubandikira tugira ngo tubamenyeshe ko mu rwego rwo guhangana
n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, hari umufatanyabikorwa watwemereye inkunga
y’ibiribwa”.
“Ni
muri urwo rwego tubandikiye tugira ngo tubasabe umuntu uzabahagararira mu nama
mutumiwemo yo kwiga uburyo ibyo biribwa byazabageraho”.
FERWAFA
yamenyesheje abanyamuryango bayo ko iyo nama izaba ku wa Gatanu, tariki ya 5
Kamena saa Kumi n’ebyiri (18:00) hifashishijwe ikoranabuhanga.
FERWAFA
igizwe n’abanyamuryango 54 barimo amakipe y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya
mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, ishyirahamwe ry’abasifuzi, iry’abatoza
n’abandi.
Ibaruwa itumira abanyamuryango ba FERWAFA mu nama yo kugabana ibiribwa
TANGA IGITECYEREZO